Yesaya 27

13 verses

Yesaya 27:1

Uwo munsi Uwiteka azahana Lewiyatani ya nzoka yihuta, na Lewiyatani ya nzoka yihotagura, abihanishe inkota ye nini ikomeye ifite ubugi, kandi azica ikiyoka cyo mu nyanja.

Yesaya 27:2

Uwo munsi bazavuga bati “Nimuririmbire uruzabibu rwa vino.”

Yesaya 27:3

Jyewe Uwiteka ni jye ururinda, nzajya ndwuhira ibihe byose, nzarurinda ku manywa na nijoro ngo hatagira urwangiza.

Yesaya 27:4

Nta burakari mfite, ariko imifatangwe n'amahwa naho byaza, nabirwanya nkabitwikira hamwe.

Yesaya 27:5

Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kūzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.

Yesaya 27:6

Iminsi izaza Yakobo azashinga imizi, Isirayeli azapfundika arabye ururabyo, kandi bazakwiza isi yose imbuto.

Yesaya 27:7

Mbese yabakubise nk'uko yakubise ababakubitaga, cyangwa bishwe nk'uko ababicaga bishwe?

Yesaya 27:8

Ubwo wabirukanaga wabahannye bitarenza urugero, mu munsi w'umuyaga uturuka iburasirazuba yabimirije umuyaga w'ishuheri.

Yesaya 27:9

Ibyo ni byo bizatuma gukiranirwa kwa Yakobo kuzatwikīrwa, kandi iyo ni yo mbuto yose yo kumukuraho icyaha, ubwo amabuye y'igicaniro yose azayahindura ibishonyi bihondagurwa, bituma Ashera n'ibishushanyo by'izuba bisengwa bitazongera kubyuka.

Yesaya 27:10

Umudugudu ugoswe n'inkike ubaye umusaka n'amatongo yatawe ameze nk'ubutayu, aho inyana zizarishiriza zikaharyama zikarya amashami yaho.

Yesaya 27:11

Amashami yaho niyuma azahwanyurwa, abagore bazaza bayatwike kuko ari ubwoko butazi ubwenge. Ni cyo gituma Iyabaremye itazabababarira, kandi Iyababumbye itazabagirira imbabazi.

Yesaya 27:12

Uwo munsi Uwiteka azakubita imbuto ze ngo ziragarike, uhereye ku Ruzi ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.

Yesaya 27:13

Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n'abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.