Yesaya 28

29 verses

Yesaya 28:1

Ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, n'ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe w'ikibaya kirumbuka cy'abagushwa na vino, na rwo rubone ishyano.

Yesaya 28:2

Dore Uwiteka afite umunyamaboko w'intwari, ni we uzabakubita hasi cyane nk'amahindu y'urubura, nk'amashahi arimbura n'amazi menshi y'umwuzure arenga inkombe.

Yesaya 28:3

Maze ikamba ry'ubwibone bw'abasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.

Yesaya 28:4

Kandi ururabyo rw'ubwiza bw'icyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe w'ikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nk'imbuto y'umutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.

Yesaya 28:5

Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry'icyubahiro n'umurimbo,

Yesaya 28:6

n'uwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo.

Yesaya 28:7

Ariko n'Abayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi n'umuhanuzi baradandabiranywa n'igisindisha, vino ibamazeho bayobejwe n'igishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.

Yesaya 28:8

Ameza yose yuzuyeho ibirutsi n'imyanda, nta heza na hato.

Yesaya 28:9

Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?

Yesaya 28:10

Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n'irindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.

Yesaya 28:11

Ahubwo azavuganira n'ubu bwoko mu kanwa k'abanyamahanga b'urundi rurimi,

Yesaya 28:12

ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati “Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.” Ariko banga kumva.

Yesaya 28:13

Ni cyo gituma kuri bo ijambo ry'Uwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, n'umurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.

Yesaya 28:14

Nuko rero nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.

Yesaya 28:15

Mugira ngo “Twasezeranye isezerano n'urupfu”, kandi ngo “Twuzuye n'ikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.”

Yesaya 28:16

Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry'urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ry'igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.

Yesaya 28:17

Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.” Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho.

Yesaya 28:18

Maze isezerano mwasezeranye n'urupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye n'ikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi.

Yesaya 28:19

Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.

Yesaya 28:20

Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu!

Yesaya 28:21

Uwiteka azahaguruka nk'uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk'uko yarakariye mu kibaya cy'i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w'inzaduka, uwo murimo we w'inzaduka azawusohoza.

Yesaya 28:22

Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose.

Yesaya 28:23

Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye.

Yesaya 28:24

Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka?

Yesaya 28:25

Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?

Yesaya 28:26

Kuko Imana ye imwerekēra ikamwigisha neza.

Yesaya 28:27

Uburo ntibuhuzwa imihuzo y'ubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rw'igare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo.

Yesaya 28:28

Ingano z'umutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rw'igare rye n'inzara z'amafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze.

Yesaya 28:29

N'ibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge.