Yesaya 29

24 verses

Yesaya 29:1

Yewe Ariyeli , Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye,

Yesaya 29:2

ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli.

Yesaya 29:3

Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera.

Yesaya 29:4

Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nk'iry'umushitsi, rituruke mu butaka ryongorerere mu mukungugu.

Yesaya 29:5

Ariko ingabo z'ababisha bawe zizaba zimeze nk'umukungugu, n'ingabo z'abanyamwaga zizamera nk'umurama utumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya.

Yesaya 29:6

Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw'inkuba n'umushyitsi w'isi n'umuriri ukomeye, na serwakira n'inkubi y'umuyaga, n'ikirimi cy'umuriro ukongora.

Yesaya 29:7

Ingabo z'amahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe n'igihome cye bakamurushya, bizaba nk'inzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro.

Yesaya 29:8

Nuko bizamera nk'ushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nk'ufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo z'amahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera.

Yesaya 29:9

Nimube muretse mutangare , muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha

Yesaya 29:10

kuko Uwiteka abasutseho umwuka w'ibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira n'imitwe yanyu, ari yo aberekwa.

Yesaya 29:11

Kwerekwa kose kwabahindukiye nk'amagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetso”,

Yesaya 29:12

maze bakagiha utigishijwe bati “Soma iki gitabo”, akabasubiza ati “Reka da! Sinigishijwe.”

Yesaya 29:13

Umwami aravuga ati “Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n'iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry'abantu bigishijwe,

Yesaya 29:14

nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bw'abanyabwenge babo buzarimbuka, n'ubuhanga bw'abahanga babo buzahishwa.”

Yesaya 29:15

Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati “Ni nde utureba?” Kandi bati “Utuzi ni nde?”

Yesaya 29:16

Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya n'ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?

Yesaya 29:17

Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba.

Yesaya 29:18

Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, n'impumyi zizahumuka zikire ubuhumyi n'umwijima.

Yesaya 29:19

Kandi abagwaneza na bo bazagwiza umunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, n'abakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli.

Yesaya 29:20

Kuko umunyamwaga ahindutse ubusa, n'umukobanyi ashizeho, n'abashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse.

Yesaya 29:21

Ni bo bacumuza umuntu mu ijambo, kandi ūburanira mu muharuro bamutega umutego, umukiranutsi bakamuyobesha ikitagira umumaro.

Yesaya 29:22

Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati “Noneho Yakobo ntazakorwa n'isoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.

Yesaya 29:23

Kandi we n'abana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,

Yesaya 29:24

n'abayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, n'abinuba bazemera kubwirizwa.”