Yesaya 32

20 verses

Yesaya 32:1

Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.

Yesaya 32:2

Umuntu azaba nk'aho kwikinga umuyaga n'ubwugamo bw'umugaru, nk'imigezi y'amazi ahantu humye n'igicucu cy'igitare kinini mu gihugu kirushya.

Yesaya 32:3

Amaso y'abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y'abumva bazayatega.

Yesaya 32:4

Uw'umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw'ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane.

Yesaya 32:5

Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n'umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu,

Yesaya 32:6

kuko umupfapfa azavuga iby'ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n'ufite inyota atamuramiza amazi.

Yesaya 32:7

Kandi intwaro z'umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye.

Yesaya 32:8

Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza.

Yesaya 32:9

Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b'abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye.

Yesaya 32:10

Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b'abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho.

Yesaya 32:11

Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira.

Yesaya 32:12

Bazikubita mu bituza bababajwe n'imirima yabanezezaga n'inzabibu zeraga cyane.

Yesaya 32:13

Mu gihugu cy'ubwoko bwanjye hazamera amahwa n'imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w'umunezero,

Yesaya 32:14

kuko urugo rw'umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n'umunara w'abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y'imparage n'urwuri rw'amashyo

Yesaya 32:15

kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba.

Yesaya 32:16

Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane.

Yesaya 32:17

Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n'ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.

Yesaya 32:18

Abantu banjye bazatura ahantu h'amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.

Yesaya 32:19

Ariko ishyamba rizagushwa n'urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose.

Yesaya 32:20

Murahirwa mwa babiba mu nkuka z'amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n'indogobe.