Yesaya 33

24 verses

Yesaya 33:1

Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye.

Yesaya 33:2

Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba.

Yesaya 33:3

Amoko yirukanywe n'induru z'imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana.

Yesaya 33:4

Bazateranya iminyago mwanyaze nk'uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk'inzige ziteye.

Yesaya 33:5

Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujuje i Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka.

Yesaya 33:6

Mu bihe byawe hazabaho gukomera n'agakiza gasāze n'ubwenge no kujijuka, kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe.

Yesaya 33:7

Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane.

Yesaya 33:8

Inzira nyabagendwa zirimo ubusa nta mugenzi ukihanyura, yishe isezerano, asuzugura imidugudu kandi ntiyita ku bantu.

Yesaya 33:9

Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n'isoni hararabye, i Sharoni hameze nk'ubutayu, i Bashani n'i Karumeli hahungutse amababi.

Yesaya 33:10

Uwiteka aravuga ati “Ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha.

Yesaya 33:11

Muzatwara inda y'ibishushungwe, muzabyare ibikūri, umwuka wanjye ni wo muriro uzabatwika.

Yesaya 33:12

Amahanga azatwikwa nk'uko batwika ishwagara, kandi nk'uko amahwa atemwa agatwikwa n'umuriro.”

Yesaya 33:13

Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko.

Yesaya 33:14

Abanyabyaha b'i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n'inkongi y'iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw'iteka?

Yesaya 33:15

Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi,

Yesaya 33:16

uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n'amazi yo kunywa ntazayabura.

Yesaya 33:17

Amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure.

Yesaya 33:18

Umutima wawe uzibuka ibyateraga ubwoba ubaze uti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?”

Yesaya 33:19

Ntuzabona ishyanga ry'abanyamwaga, ry'imvugo inanirana utabasha kumva, n'ururimi rw'umunyamahanga utabasha kumenya.

Yesaya 33:20

Reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw'amahoro n'ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika.

Yesaya 33:21

Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah'inzuzi n'imigezi bitanyurwamo n'ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y'icyubahiro.

Yesaya 33:22

Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza.

Yesaya 33:23

Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n'abacumbagira bajyana iminyago.

Yesaya 33:24

Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo.