Yesaya 34

17 verses

Yesaya 34:1

Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n'ibiyuzuye byumve, ubutaka n'ibimera byose na byo byumve.

Yesaya 34:2

Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe.

Yesaya 34:3

Intumbi z'ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n'amaraso yabo.

Yesaya 34:4

Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n'ijuru rizazingwa nk'umuzingo w'impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk'ikibabi cy'umuzabibu, cyangwa icy'umutini uko biraba bigahunguka.

Yesaya 34:5

Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n'abantu navumye ngo ibahane.

Yesaya 34:6

Inkota y'Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n'ibinure n'amaraso y'abana b'intama n'ihene, n'ibinure byo ku mpyiko z'amasekurume y'intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu.

Yesaya 34:7

Imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana n'amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n'umukungugu w'iwabo uzabyibushywa n'ibinure.

Yesaya 34:8

Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k'Uwiteka, n'umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni.

Yesaya 34:9

Imigezi yaho izahinduka ubujeni n'umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka.

Yesaya 34:10

Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose.

Yesaya 34:11

Ahubwo inzoya n'ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n'ibikona na byo bizakibamo. Azahageresha umugozi ari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigara ubusa.

Yesaya 34:12

Bazahamagaza imfura z'icyo gihugu ngo zimike umwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa.

Yesaya 34:13

Amazu yaho y'inyumba azameramo amahwa, n'ibihome byaho bizameramo ibisura n'ibitovu, hazaba ikutiro ry'ingunzu n'imbuga y'imbuni.

Yesaya 34:14

Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahurira n'amasega, n'ihene y'ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe.

Yesaya 34:15

Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturage ibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy'ingore n'ingabo yayo.

Yesaya 34:16

Nimushake mu gitabo cy'Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije.

Yesaya 34:17

Yahabifindiriye ubufindo, n'ukuboko kwe ni ko kwahabigabanishije umugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi.