Yesaya 36

22 verses

Yesaya 36:1

Mu mwaka wa cumi n'ine wo ku ngoma y'umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu y'i Buyuda yose yari igoswe n'inkike, arayitsinda.

Yesaya 36:2

Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Rabushake ku mwami Hezekiya i Yerusalemu ari kumwe n'ingabo nyinshi. Agezeyo ahagarara ku mugende w'amazi y'ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy'umumeshi.

Yesaya 36:3

Asanganirwa na Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge.

Yesaya 36:4

Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti: Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?

Yesaya 36:5

Ngo inama zawe n'imbaraga zawe byo kurwana ni ubusa. Ariko uwo wiringiye ni nde watumye ungandira?

Yesaya 36:6

Erega wiringiye inkoni y'urubingo rusadutse ari rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose.

Yesaya 36:7

“Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n'ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n'ab'i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y'iki cyotero cy'i Yerusalemu?’

Yesaya 36:8

Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri, niba wowe ubwawe wazībonera abayajyaho.

Yesaya 36:9

Wabasha ute kwirukana umutware n'umwe muto cyane mu bagaragu ba databuja? Kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y'intambara n'abagendera ku mafarashi.

Yesaya 36:10

Ngo mbese nzamutse gutera aha hantu nkaharimbura ntabitegetswe n'Uwiteka? Uwiteka ni we wambwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu ukirimbure.’ ”

Yesaya 36:11

Eliyakimu na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo abantu bari ku nkike babyumve.”

Yesaya 36:12

Nuko Rabushake arababwira ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntimuzi ko yantumye kuri abo bicaye ku nkike, kugira ngo barīre amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”

Yesaya 36:13

Maze Rabushake arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw'Abayuda ati “Nimwumve amagambo y'umwami mukuru umwami wa Ashuri.

Yesaya 36:14

Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza.

Yesaya 36:15

Hezekiya ntabiringize Uwiteka ababwira ati ‘Ni ukuri Uwiteka azadukiza’, kandi ati ‘Uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.’

Yesaya 36:16

Mwe kumvira Hezekiya kuko umwami wa Ashuri antumye ngo ‘Mwuzure nanjye musohoke munsange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n'uko anywa amazi yo mu iriba rye,

Yesaya 36:17

kugeza ubwo nzaza nkabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu.’

Yesaya 36:18

Mwirinde ko Hezekiya abashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’ Mbese hari indi mana mu mana z'abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y'umwami wa Ashuri?

Yesaya 36:19

Imana z'i Hamati n'iza Arupadi ziri he? Imana z'i Zefaravayimu ziri he? Mbese zakijije ab'i Samariya amaboko yanjye?

Yesaya 36:20

Ni iyihe mu mana zose zo muri ibyo bihugu yakijije igihugu cyayo amaboko yanjye, kugira ngo Uwiteka akize i Yerusalemu amaboko yanjye?”

Yesaya 36:21

Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ati “Ntimugira icyo mumusubiza.”

Yesaya 36:22

Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w'umunyarugo, na Shebuna w'umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w'umucurabwenge baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.