Yesaya 37

38 verses

Yesaya 37:1

Umwami Hezekiya abyumvise ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira aherako yinjira mu nzu y'Uwiteka.

Yesaya 37:2

Maze yohereza Eliyakimu w'umunyarugo rwe, na Shebuna w'umwanditsi n'abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w'umuhanuzi mwene Amosi.

Yesaya 37:3

Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w'umubabaro n'ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka kandi nta mbaraga zo kubabyara.

Yesaya 37:4

Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho, ngira ngo Uwiteka Imana yawe izahana ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”

Yesaya 37:5

Nuko abagaragu b'umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.

Yesaya 37:6

Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka avuze ati: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b'umwami wa Ashuri bantutse.

Yesaya 37:7

Nzamushyiramo undi mutima, ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”

Yesaya 37:8

Hanyuma Rabushake asubirayo asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.

Yesaya 37:9

Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati

Yesaya 37:10

“ Nimugende mubwire Hezekiya umwami w'Abayuda muti: Iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘I Yerusalemu ntabwo izahabwa umwami wa Ashuri.’

Yesaya 37:11

Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?

Yesaya 37:12

Mbese imana z'abanyamahanga ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab'i Gozani n'i Harani n'i Resefu, n'Abanyedeni bari i Telasari?

Yesaya 37:13

Umwami w'i Hamati ari he? N'umwami wa Arupadi, n'umwami w'umurwa w'i Sefaravayimu, n'uw'i Hena n'uwa Iva?”

Yesaya 37:14

Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y'Uwiteka, aruramburira imbere y'Uwiteka.

Yesaya 37:15

Maze Hezekiya asenga Uwiteka ati

Yesaya 37:16

“Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y'ibihugu by'abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n'isi.

Yesaya 37:17

Tega ugutwi kwawe Uwiteka wumve, hwejesha amaso yawe Uwiteka urebe, wumve amagambo ya Senakeribu yatumye intuma gutuka Imana ihoraho.

Yesaya 37:18

Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n'ibihugu byayo,

Yesaya 37:19

bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n'intoki z'abantu mu biti no mu mabuye, ni cyo cyatumye bazirimbura.

Yesaya 37:20

Nuko none Uwiteka Mana yacu ndakwinginze, udukize amaboko ye kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe Uwiteka wenyine.”

Yesaya 37:21

Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Kuko wansabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri,

Yesaya 37:22

iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ati ‘Umukobwa w'inkumi w'i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w'i Yerusalemu akujungurije umutwe.

Yesaya 37:23

Uwo watonganije ukamutuka ni nde? Ni nde wakanitse ukamureba igitsure? Ni Uwera wa Isirayeli.

Yesaya 37:24

Watukishije Uwiteka abagaragu bawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy'amagare yanjye y'intambara, ngeze mu mpinga z'imisozi, mu mirenge yo hagati y'i Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire n'imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuri ryo mu ishyamba hagati mu isambu yera.

Yesaya 37:25

Uti: Nafukuye amazi ndayanywa, nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.

Yesaya 37:26

“ ‘Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriye mu gihe cyashize? None ndabishohoje kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n'inkike, uyihindure ibirundo by'amatongo.

Yesaya 37:27

Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n'isoni, bakaraba nk'ubwatsi bwo ku gasozi n'ubwatsi bukimera, nk'ubwatsi bumera hejuru y'inzu, nk'umurima w'ingano zikiri nto.

Yesaya 37:28

“ ‘Ariko nzi imyicarire yawe n'imitabarire yawe, n'imitabarukire yawe n'uburakari wandakariye.

Yesaya 37:29

Kuko uburakari wandakariye n'agasuzuguro kawe bizamutse bikangera mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n'icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.’

Yesaya 37:30

“Nuko iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.

Yesaya 37:31

Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu bazongera bashore imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.

Yesaya 37:32

Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abacitse ku icumu, ishyaka ry'Uwiteka rizabisohoza.

Yesaya 37:33

“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ati ‘Ntabwo azagera kuri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we cyangwa ngo aherekerane ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kūririraho.

Yesaya 37:34

Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa.’ Ni ko Uwiteka avuze.

Yesaya 37:35

‘Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye, no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’ ”

Yesaya 37:36

Maze marayika w'Uwiteka arasohoka atera urugerero rw'Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n'inzovu munani n'ibihumbi bitanu, abantu babyutse kare mu gitondo basanga ingabo zose ari imirambo.

Yesaya 37:37

Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava asubirayo, atura i Nineve.

Yesaya 37:38

Bukeye ari mu ngoro y'imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.