Yesaya 39

8 verses

Yesaya 39:1

Icyo gihe Merodaki Baladani mwene Baradani umwami w'i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n'amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye agakira.

Yesaya 39:2

Maze Hezekiya yakira intumwa ze anezerewe, azimurikira inzu y'ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by'igiciro cyinshi, ifeza n'izahabu n'imibavu n'amavuta y'igiciro cyinshi, n'inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n'iby'ubutunzi byabonekaga mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose, Hezekiya atazeretse.

Yesaya 39:3

Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza ati “Abo bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy'i Babuloni baza ari jye basanga.”

Yesaya 39:4

Arongera aramubaza ati “Mu nzu yawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu nzu yanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”

Yesaya 39:5

Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry'Uwiteka Nyiringabo:

Yesaya 39:6

igihe kizaza ibiri mu nzu yawe byose, n'ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu bizajyanwe i Babuloni, nta kintu kizasigara. Ni ko Uwiteka avuze.

Yesaya 39:7

Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe bazabajyana, babagire inkone zo kuba mu nzu y'umwami w'i Babuloni.”

Yesaya 39:8

Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry'Uwiteka avuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “Kuko hazaba amahoro n'iby'ukuri nkiriho.”