Yesaya 38

22 verses

Yesaya 38:1

Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby'inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”

Yesaya 38:2

Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati

Yesaya 38:3

“Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by'ukuri imbere yawe n'umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.

Yesaya 38:4

Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yesaya riti

Yesaya 38:5

“Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n'amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu.

Yesaya 38:6

Kandi nzagukizanya n'uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda.

Yesaya 38:7

“ ‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze.

Yesaya 38:8

Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z'urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n'izuba intambwe cumi.’ ” Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w'intambwe cumi z'urugero.

Yesaya 38:9

Ibyo Hezekiya umwami w'Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi:

Yesaya 38:10

Naravuze nti “Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y'ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.”

Yesaya 38:11

Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy'abazima, kandi sinzongera kubonana n'abantu b'abaturage bo mu isi.

Yesaya 38:12

Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk'ihema ry'umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk'uko umuboshyi w'imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.

Yesaya 38:13

Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk'intare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose.

Yesaya 38:14

Ntaka nk'intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk'inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.”

Yesaya 38:15

Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye.

Yesaya 38:16

Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho.

Yesaya 38:17

Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw'iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje.

Yesaya 38:18

Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n'urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe.

Yesaya 38:19

Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk'uko nkogeza uyu munsi, se w'abana azabigisha ukuri kwawe.

Yesaya 38:20

Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y'Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho.

Yesaya 38:21

Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bende umubumbe w'imbuto z'umutini bawushyire ku kirashi cye, azakira.”

Yesaya 38:22

Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y'Uwiteka?”