Yesaya 42

25 verses

Yesaya 42:1

“Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka.

Yesaya 42:2

Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira.

Yesaya 42:3

Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n'urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by'ukuri.

Yesaya 42:4

Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n'ibirwa bizategereza amategeko ye.”

Yesaya 42:5

Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n'ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo.

Yesaya 42:6

“Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry'abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga,

Yesaya 42:7

no guhumūra impumyi, ukabohora imbohe ugakura ababa mu mwijima mu nzu y'imbohe.

Yesaya 42:8

“Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n'ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.

Yesaya 42:9

Dore ibya mbere birasohoye, n'ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.”

Yesaya 42:10

Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n'ishimwe rye uhereye ku mpera y'isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n'ibiyirimo byose n'ibirwa n'ababituyeho.

Yesaya 42:11

Ubutayu n'imidugudu yabwo birangurure amajwi yabyo, n'ibirorero bituweho n'Abakedari, n'abaturage b'i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z'imisozi.

Yesaya 42:12

Ibyo nibyubahe Uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa.

Yesaya 42:13

Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk'intwari mu ntambara, azivuga arangurure ijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye.

Yesaya 42:14

“Dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nk'uko umugore uramukwa asamaguza asemeka.

Yesaya 42:15

Nzarimbura imisozi n'udusozi, numishe ubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n'ibidendezi nzabikamya.

Yesaya 42:16

“Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n'ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna.

Yesaya 42:17

Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n'isoni cyane.

Yesaya 42:18

“Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze.

Yesaya 42:19

Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w'Uwiteka?

Yesaya 42:20

Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.”

Yesaya 42:21

Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza.

Yesaya 42:22

Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y'imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa.

Yesaya 42:23

Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya?

Yesaya 42:24

Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye?

Yesaya 42:25

Ni cyo cyatumye amurohaho uburakari bwe bugurumana n'intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho.