Yesaya 43

28 verses

Yesaya 43:1

Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.

Yesaya 43:2

Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata

Yesaya 43:3

kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n'i Seba nahatanze ku bwawe.

Yesaya 43:4

Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n'amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.

Yesaya 43:5

Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba.

Yesaya 43:6

Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n'ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n'abakobwa banjye bave ku mpera y'isi,

Yesaya 43:7

nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.”

Yesaya 43:8

Sohora impumyi zifite amaso n'ibipfamatwi bifite amatwi,

Yesaya 43:9

amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari abo muri bo babasha kutubwira bakatwereka ibyabayeho? Nibatange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere ko ari iby'ukuri.

Yesaya 43:10

“Mwebwe n'umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka.

Yesaya 43:11

“Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe.

Yesaya 43:12

Ni jye wabwirije iby'agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 43:13

“Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?”

Yesaya 43:14

Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ku bwanyu natumye i Babuloni nzamanura abaho bose ari impunzi, ari bo Bakaludaya bazahunganwa n'inkuge zabo biratanaga.

Yesaya 43:15

Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n'Umwami wanyu.”

Yesaya 43:16

Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi,

Yesaya 43:17

agasohora amagare n'amafarashi: ingabo n'intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk'uko bazimya imuri.

Yesaya 43:18

“Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho.

Yesaya 43:19

Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.

Yesaya 43:20

Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n'imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije,

Yesaya 43:21

abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye.

Yesaya 43:22

“Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe.

Yesaya 43:23

Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w'amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu.

Yesaya 43:24

Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by'ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe.

Yesaya 43:25

Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.

Yesaya 43:26

“Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe.

Yesaya 43:27

Sogokuruza wa mbere yakoze icyaha, n'abigisha bawe bancumuyeho.

Yesaya 43:28

Ni cyo kizatuma nsuzuguza abatware b'ubuturo bwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi.