Yesaya 45

25 verses

Yesaya 45:1

Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw'iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n'amarembo ntazugarirwa.

Yesaya 45:2

Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z'imiringa, n'ibihindizo by'ibyuma nzabicamo kabiri.

Yesaya 45:3

Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n'ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.

Yesaya 45:4

Ku bw'umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya.

Yesaya 45:5

“Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya,

Yesaya 45:6

kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho.

Yesaya 45:7

Ni jye urema umucyo n'umwijima, nkazana amahoro n'amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose.

Yesaya 45:8

Wa juru we, tonyanza, n'ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye.”

Yesaya 45:9

Utonganya Iyamuremye azabona ishyano, kandi ari urujyo mu zindi njyo z'isi. Mbese ibumba ryabaza uribumba riti “Urabumba iki?” Cyangwa icyo urema cyavuga kiti “Nta ntoki afite?”

Yesaya 45:10

Azabona ishyano ubaza se ati “Urabyara iki?” Akabaza nyina ati “Utwite iki?”

Yesaya 45:11

Uwiteka Uwera wa Isirayeli, Umuremyi we arabaza ati “Mbese mwangisha impaka z'ibizaza, mukantegekera iby'abahungu banjye n'ibyo nkoresha intoki?

Yesaya 45:12

Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n'intoki zanjye, n'ingabo zaryo zose ndazitegeka.

Yesaya 45:13

Mpagurukishije Kuro gukiranuka, kandi nzatunganya inzira ze zose. Ni we uzubaka umurwa wanjye kandi ni we uzarekura abantu banjye banyazwe, adahawe ibiguzi cyangwa impongano.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Yesaya 45:14

Uwiteka aravuga ati “Imirimo ya Egiputa n'indamu za Etiyopiya n'iz'Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira. Bazagukeza bari mu minyururu bagupfukamire, bagutakambire bati ‘Ni ukuri Imana iri muri wowe, nta wundi kandi nta yindi mana iriho.’ ”

Yesaya 45:15

Mana ya Isirayeli Umukiza, ni ukuri ni wowe Mana yihisha.

Yesaya 45:16

Bazakorwa n'isoni bamware bose, abarema ibishushanyo bazamwarirwa hamwe.

Yesaya 45:17

Ariko Isirayeli azakirishwa n'Uwiteka agakiza gahoraho, ntimuzakorwa n'isoni, ntimuzamwara iteka ryose.

Yesaya 45:18

Kuko Uwiteka waremye ijuru ari we Mana, ari we waremye isi akayibumba akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho ahubwo yayiremeye guturwamo avuga ati “Ni jye Uwiteka, nta wundi ubaho.

Yesaya 45:19

Sinavugiye mu rwihisho ahantu ho mu gihugu cyo mu mwijima, sinabwiye urubyaro rwa Yakobo nti ‘Muranshakira ubusa.’ Jyewe Uwiteka mvuga ibyo gukiranuka, mbwiriza amagambo atunganye.

Yesaya 45:20

“Nimuterane muze munyegerere icyarimwe, mwa barokotse bo mu mahanga mwe. Abaterura igiti cy'igishushanyo cyabo kibajwe, bagasenga ikigirwamana kitabasha gukiza nta bwenge bagira.

Yesaya 45:21

Mwamamaze mubyigize hafi bijye inama. Ni nde werekanye ibyo uhereye mu bihe byashize? Ni nde wabibwirije uhereye kera? Si jyewe Uwiteka? Kandi nta yindi mana ibaho itari jye, Imana idaca urwa kibera kandi ikiza, nta yindi ibaho itari jye.

Yesaya 45:22

“Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z'isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.

Yesaya 45:23

Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.

Yesaya 45:24

“Hariho uzambwira ati ‘Mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n'imbaraga.’ ” Kuri we ni ho abantu bazahungira, abamurakarira bose bazakorwa n'isoni.

Yesaya 45:25

Mu Uwiteka ni ho urubyaro rwa Isirayeli rwose ruzatsindishiririzwa, rukamwirata.