Yesaya 46

13 verses

Yesaya 46:1

Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n'amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye.

Yesaya 46:2

Ibyo bigirwamana birunama bikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byo ubwabyo byajyanywe ho iminyago.

Yesaya 46:3

“Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka

Yesaya 46:4

nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.

Yesaya 46:5

“Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa?

Yesaya 46:6

Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakagurira umucuzi akabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubita imbere bakakiramya.

Yesaya 46:7

Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwo umuntu agitakira ntikibasha kumusubiza cyangwa ngo kimukize ibyago agize.

Yesaya 46:8

“Nimwibuke ibyo mwerekane ubugabo bwanyu, mwongere mubyibwire mwa bacumura mwe.

Yesaya 46:9

Mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye.

Yesaya 46:10

Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.

Yesaya 46:11

Nzahamagara igisiga cy'amerwe kive iburasirazuba, ari cyo mugabo ufite imigambi yanjye uturuka mu gihugu cya kure. Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora.’

Yesaya 46:12

Nimunyumve mwa bafite imitima inangiwe mwe, bari kure yo gukiranuka.

Yesaya 46:13

Nigije hafi gukiranuka kwanjye ntikuzaba kure n'agakiza kanjye ntikazatinda, nzagashyira i Siyoni ku bwa Isirayeli, ari we cyubahiro cyanjye.