Yesaya 50

11 verses

Yesaya 50:1

Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemo umwenda uwo nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzize ibyaha byanyu, kandi ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko.

Yesaya 50:2

“Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari.

Yesaya 50:3

Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.”

Yesaya 50:4

Umwami Imana impaye ururimi rw'abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk'abantu bigishijwe.

Yesaya 50:5

Umwami Imana inzibuye ugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma.

Yesaya 50:6

Abakubita nabategeye umugongo n'imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n'isoni no gucirwa amacandwe.

Yesaya 50:7

Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk'urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n'isoni.

Yesaya 50:8

Untsindishiriza ari hafi, ni nde uzamburanya? Duhagarare twembi, umurezi wanjye ni nde? Nanyegere.

Yesaya 50:9

Umwami Imana ni yo izampagarikira, ni nde uzatsindisha? Bose bazasaza nk'umwambaro, inyenzi zizabarya pe!

Yesaya 50:10

Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo niyiringire izina ry'Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.

Yesaya 50:11

Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w'umuriro wanyu no mu w'imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamana umubabaro.