Yesaya 49

26 verses

Yesaya 49:1

Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.

Yesaya 49:2

Akanwa kanjye yagahinduye nk'inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy'ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose.

Yesaya 49:3

Kandi yarambwiye ati “Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli, uzampesha icyubahiro.”

Yesaya 49:4

Ariko ndavuga nti “Naruhijwe n'ubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa nyakoresha ibitagira umumaro. Icyakora nzacirwa urubanza n'Uwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera.”

Yesaya 49:5

None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y'Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga,

Yesaya 49:6

aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y'isi.”

Yesaya 49:7

Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy'abatware ati “Abami bazabireba bahagurukane n'ibikomangoma baramye ku bw'Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.”

Yesaya 49:8

Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry'abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare.

Yesaya 49:9

Kandi ubwire imbohe zisohoke, n'abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z'imisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri.

Yesaya 49:10

Ntibazicwa n'inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n'izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y'amazi.

Yesaya 49:11

“Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru.

Yesaya 49:12

Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi n'iburengerazuba kandi aba na bo bazaturuka mu gihugu cy'i Sinimu.”

Yesaya 49:13

Ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi.

Yesaya 49:14

Ariko Siyoni aravuga ati “Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.”

Yesaya 49:15

“Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa.

Yesaya 49:16

Dore nguciye mu biganza byanjye nk'uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.

Yesaya 49:17

“Abana bawe barihuta, abakurimbuye n'abakugize amatongo bazakuvaho.

Yesaya 49:18

Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. Ndahiye kubaho kwanjye yuko uzabambara bose nk'uwambaye iby'umurimbo, uzabakenyera use n'umugeni.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 49:19

“Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n'umusaka, n'igihugu cyawe cyarimbutse, ni ukuri bizabera abaturage bawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure.

Yesaya 49:20

Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’

Yesaya 49:21

Uzaherako wibaze mu mutima uti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n'igicibwa n'inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ”

Yesaya 49:22

Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n'abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu.

Yesaya 49:23

Abami bazakubera ba so bakurera, n'abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo ku birenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n'isoni.”

Yesaya 49:24

Mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri bararekurwa?

Yesaya 49:25

Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n'abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y'abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira n'ukurwanya kandi nzakiza abana bawe.

Yesaya 49:26

Abaguhata nzabagaburira inyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nk'usinda vino iryohereye, kandi abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukiza wawe n'Umucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.”