Yesaya 52

15 verses

Yesaya 52:1

Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y'umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n'uwanduye batazongera kukwinjiramo.

Yesaya 52:2

Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w'i Siyoni wajyanywe ari imbohe,

Yesaya 52:3

kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze.”

Yesaya 52:4

Umwami Imana iravuze iti “Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahora ubusa.

Yesaya 52:5

None ndagira nte?” Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi biriza umunsi batuka izina ryanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 52:6

“Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.”

Yesaya 52:7

Erega ibirenge by'uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby'amahoro akazana inkuru z'ibyiza, akamamaza iby'agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!”

Yesaya 52:8

Ijwi ry'abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo.

Yesaya 52:9

Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y'i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu.

Yesaya 52:10

Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y'amahanga yose, impera z'isi zose zizabona agakiza k'Imana yacu.

Yesaya 52:11

Nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by'Uwiteka, murajye mwiyeza.

Yesaya 52:12

Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk'abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera.

Yesaya 52:13

Dore Umugaragu wanjye azakora iby'ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane.

Yesaya 52:14

Nk'uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n'ah'umuntu, n'ishusho ye yononekaye ntise n'iy'abana b'abantu,

Yesaya 52:15

uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n'icyo batumvise bazakimenya.