Yesaya 53

12 verses

Yesaya 53:1

Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde?

Yesaya 53:2

Kuko yakuriye imbere ye nk'ikigejigeji, nk'igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

Yesaya 53:3

Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk'umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.

Yesaya 53:4

Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro.

Yesaya 53:5

Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

Yesaya 53:6

Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.

Yesaya 53:7

Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk'umwana w'intama bajyana kubaga, cyangwa nk'uko intama icecekera imbere y'abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.

Yesaya 53:8

Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b'igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y'abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by'ubwoko bwe?

Yesaya 53:9

Bategetse ko ahambanwa n'abanyabyaha, yari kumwe n'umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.

Yesaya 53:10

Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n'ukuboko kwe.

Yesaya 53:11

Azabona ibituruka mu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.

Yesaya 53:12

Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n'abakomeye, azagabana iminyago n'abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n'abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.