Yesaya 57

21 verses

Yesaya 57:1

Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza.

Yesaya 57:2

Agera mu mahoro umuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukira ku buriri bwe.

Yesaya 57:3

“Nimwigire hino, mwa bahungu b'umugore w'umushitsikazi mwe, urubyaro rw'umusambanyi na maraya.

Yesaya 57:4

Uwo museka ni nde? Uwo muneguriza izuru ni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana b'abanyabyaha, urubyaro rw'abanyabinyoma,

Yesaya 57:5

yemwe abihangishaho muri munsi y'imirinzi n'igiti cyose kibisi, mukicira abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare?

Yesaya 57:6

Mu mabuye y'ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hari umugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwa ukayatura n'ayandi maturo. Ubu se ndacyari uwitwarwaho ku bimeze bityo?

Yesaya 57:7

Ku musozi muremure munini ni ho washyize uburiri bwawe, kandi ni ho wazamukaga ukajya gutamba ibitambo.

Yesaya 57:8

Kandi washyize urwibutso rwawe inyuma y'inzugi n'ibikomanizo, kuko wambariye ubusa undi utari jye, wurira uburiri bwawe ubugira bugari, usezerana na bo isezerano ubonye uburiri bwabo urabukunda.

Yesaya 57:9

Washengereye umwami wihezuye imibavu igutamyeho, utuma intumwa zawe kure, urisuzuguza bikugeza ikuzimu.

Yesaya 57:10

Wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘Nta cyo rumaze.’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumye utiheba.

Yesaya 57:11

“Mbese uwo watinye ugashya ubwoba ni nde, bigatuma ubeshya ntunyibuke kandi ukabyirengagiza? Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe?

Yesaya 57:12

Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n'imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira.

Yesaya 57:13

Ubwo utaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukize ariko rero umuyaga uzabitwara, umwuka uzabikuraho byose. Ariko unyizera ni we uzahindūra igihugu kandi ni we uzaragwa umusozi wanjye wera.”

Yesaya 57:14

Kandi azavuga ati “Nimutumburure, nimutumburure mutunganye inzira, mukure ibisitaza mu nzira y'ubwoko bwanjye.”

Yesaya 57:15

Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n'ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y'abicisha bugufi, mpembure n'abafite imitima imenetse.

Yesaya 57:16

Sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n'imitima naremye byashirira imbere yanjye.

Yesaya 57:17

Icyaha cye cy'umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubira inyuma mu ngeso zikundwa n'umutima we.

Yesaya 57:18

“Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n'abamuborogeye.

Yesaya 57:19

Ni jye urema ishimwe ry'imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yesaya 57:20

“Ariko abanyabyaha bameze nk'inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n'imivumba.

Yesaya 57:21

Nta mahoro y'abanyabyaha.” Ni ko Imana yanjye ivuga.