Yesaya 56

12 verses

Yesaya 56:1

Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby'ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa.

Yesaya 56:2

Hahirwa umuntu ukora ibyo n'umwana w'umuntu ubikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.”

Yesaya 56:3

Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n'ubwoko bwe.” Kandi n'inkone ye kuvuga iti “Dore ndi igiti cyumye.”

Yesaya 56:4

Kuko Uwiteka avuga ati “Iby'inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye,

Yesaya 56:5

nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n'izina riruta kugira abahungu n'abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.

Yesaya 56:6

“Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye,

Yesaya 56:7

abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y'urusengero. Ibitambo byabo byoswa n'amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose.”

Yesaya 56:8

Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti “Nzongera kumukoraniriza abandi udashyizeho abe bakoranijwe.”

Yesaya 56:9

Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba.

Yesaya 56:10

Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk'imbwa z'ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira.

Yesaya 56:11

Ni koko ni imbwa z'ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.

Yesaya 56:12

Baravugana bati “Nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N'ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.”