Abacamanza 12

15 verses

Abacamanza 12:1

Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n'Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.”

Abacamanza 12:2

Yefuta arabasubiza ati “Jye n'abantu banjye twari tugihigirana cyane n'Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo.

Abacamanza 12:3

Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki gitumye muntera kundwanya?”

Abacamanza 12:4

Nuko Yefuta ateranya ingabo zose z'i Galeyadi, barwana n'Abefurayimu. Abanyagaleyadi barabica, kuko babacyuriye ngo “Mwa Banyagaleyadi mwe, muri abacitse mwavuye mu muryango wa Efurayimu no mu wa Manase.”

Abacamanza 12:5

Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”,

Abacamanza 12:6

bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n'ibihumbi bibiri.

Abacamanza 12:7

Nuko Yefuta amara imyaka itandatu ari umucamanza w'Abisirayeli. Maze Yefuta Umugileyadi arapfa, bamuhamba mu mudugudu umwe w'i Galeyadi.

Abacamanza 12:8

Nuko akurikirwa na Ibusani w'i Betelehemu, aba umucamanza wa Isirayeli.

Abacamanza 12:9

Yari afite abahungu mirongo itatu n'abakobwa mirongo itatu yashyingiye mu kindi gihugu, kandi atumirira abahungu be abakobwa mirongo itatu arababashyingira. Ibusani amara imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli.

Abacamanza 12:10

Nuko Ibusani arapfa bamuhamba i Betelehemu.

Abacamanza 12:11

Akurikirwa na Eloni w'Umuzebuluni aba umucamanza wa Isirayeli, amara imyaka icumi abacira imanza.

Abacamanza 12:12

Nuko Eloni w'Umuzebuluni arapfa, bamuhamba kuri Ayaloni mu gihugu cya Zebuluni.

Abacamanza 12:13

Akurikirwa na Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni, aba umucamanza wa Isirayeli.

Abacamanza 12:14

Kandi yari afite abahungu mirongo ine n'abuzukuru mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo irindwi, amara imyaka munani ari umucamanza wa Isirayeli.

Abacamanza 12:15

Nuko Abudoni mwene Hileli w'Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cya Efurayimu. Ni cyo gihugu cy'imisozi miremire y'Abamaleki.