Abacamanza 13

25 verses

Abacamanza 13:1

Maze Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka abahāna mu maboko y'Abafilisitiya imyaka mirongo ine.

Abacamanza 13:2

Nuko hari umugabo w'i Sora wo mu muryango w'Abadani, witwaga Manowa. Umugore we yari ingumba itigeze kubyara.

Abacamanza 13:3

Marayika w'Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w'umuhungu.

Abacamanza 13:4

Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya,

Abacamanza 13:5

kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y'Abafilisitiya.”

Abacamanza 13:6

Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w'Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n'aha marayika w'Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye.

Abacamanza 13:7

Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ”

Abacamanza 13:8

Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w'Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.”

Abacamanza 13:9

Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w'Imana agaruka kuri uwo mugore amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari.

Abacamanza 13:10

Nuko umugore ahuta yiruka, ajya kubwira umugabo we ati “Wa mugabo wazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.”

Abacamanza 13:11

Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga uwo mugabo aramubaza ati “Mbese ni wowe wavuganaga n'uyu mugore?” Na we ati “Ni jyewe.”

Abacamanza 13:12

Manowa ati “Ibyo wavuze nibisohora, mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?”

Abacamanza 13:13

Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Ibyo nabwiye uyu mugore byose abyirinde.

Abacamanza 13:14

Ntakarye ikintu cyose kivuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.”

Abacamanza 13:15

Manowa abwira marayika w'Uwiteka ati “Udukundire ube ukiri aha, tukubagire umwana w'ihene.”

Abacamanza 13:16

Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Naho nakwemerera sinarya ibyokurya byawe, ariko niba ushaka gutunganya igitambo cyoswa, ukwiriye kugitambira Uwiteka.” Ariko ubwo Manowa yari ataramenya ko ari marayika w'Uwiteka.

Abacamanza 13:17

Nuko Manowa abaza marayika w'Uwiteka ati “Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibisohora tuzagukurire ubwatsi?”

Abacamanza 13:18

Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina ritangaza?”

Abacamanza 13:19

Nuko Manowa yenda umwana w'ihene n'igitambo cy'amafu y'impeke, abitambira Uwiteka hejuru y'igitare. Marayika aherako akora igitangaza, Manowa n'umugore we babireba.

Abacamanza 13:20

Nuko ibirimi by'umuriro biva mu gicaniro bitumbagira mu ijuru, marayika w'Uwiteka azamuka mu birimi by'umuriro w'igicaniro Manowa n'umugore we babireba, baherako bagwa hasi bubamye.

Abacamanza 13:21

Ariko nta bundi marayika w'Uwiteka yongeye kwiyereka Manowa cyangwa umugore we. Ubwo Manowa amenya ko ari marayika w'Uwiteka.

Abacamanza 13:22

Maze Manowa abwira umugore we ati “Ni ukuri turapfa kuko turebye Imana.”

Abacamanza 13:23

Umugore we aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy'amafu y'impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk'ibyo muri iki gihe.”

Abacamanza 13:24

Nuko hanyuma y'ibyo, umugore abyara umuhungu amwita Samusoni. Umwana arakura, Uwiteka amuha umugisha.

Abacamanza 13:25

Maze umwuka w'Uwiteka atangira kumukoreshereza i Mahanedani, hagati y'i Sora na Eshitawoli.