Abacamanza 15

20 verses

Abacamanza 15:1

Nuko hahise iminsi, mu isarura ry'ingano Samusoni ajya gusura umugore we amuzaniye umwana w'ihene yibwiye ko asanga umugore we ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo.

Abacamanza 15:2

Sebukwe aramubwira ati “Ni ukuri nagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumuna we ntamuruta ubwiza? Ndakwinginze, abe ari we ujyana mu cyimbo cye.”

Abacamanza 15:3

Samusoni arababwira ati “Kuri ubu noneho nta rubanza rw'Abafilisitiya ruzanjyaho, nimbagirira nabi.”

Abacamanza 15:4

Nuko Samusoni aragenda afata ingunzu magana atatu, yenda amafumba y'umuriro, izo ngunzu azifatanya imirizo ayihambiranya n'ifumba y'umuriro.

Abacamanza 15:5

Maze akongeza amafumba, arazikungagiza aziroha mu mirima y'ingano y'Abafilisitiya, inkongi iratwarana hose si mu miba, si mu ngano zidatemye, si mu myelayo, byose birakongoka.

Abacamanza 15:6

Maze Abafilisitiya barabaza bati “Ni nde wakoze ibyo?” Baravuga bati “Ni Samusoni umukwe w'Umutimuna, kuko yatwaye umugore we akamushyingira mugenzi we.” Abafilisitiya baherako barazamuka batwika uwo mugore na se.

Abacamanza 15:7

Nuko Samusoni arababwira ati “Ubwo mubigenjeje mutyo, ni ukuri nzabahōra kandi mbirangije nzarorera.”

Abacamanza 15:8

Nuko arabatikiza cyane yica benshi, maze aba mu isenga y'igitare cya Etamu.

Abacamanza 15:9

Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bagandika i Buyuda, badendeza i Lehi yose.

Abacamanza 15:10

Abayuda baravuga bati “Ni iki kibazanye kudutera?” Barabasubiza bati “Twazanywe no kuboha Samusoni, ngo tumugire nk'uko yatugize.”

Abacamanza 15:11

Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusoni muri ya senga y'igitare cya Etamu, baramubaza bati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?” Arabasubiza ati “Nk'uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.”

Abacamanza 15:12

Baramubwira bati “Tumanuwe no kukuboha ngo tugutange mu maboko y'Abafilisitiya.” Samusoni arababwira ati “Nimundahire yuko ubwanyu mutari bunsumire.”

Abacamanza 15:13

Baramusubiza bati “Oya, ahubwo turakuboha tukudadire tubagushyire, ariko ni ukuri ntituri bukwice.” Bamubohesha imigozi mishya ibiri, baramuzamukana bamukuye muri icyo gitare.

Abacamanza 15:14

Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganiza urusaku. Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk'imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko.

Abacamanza 15:15

Nuko abona igufwa ry'umusaya w'indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi.

Abacamanza 15:16

Nuko Samusoni aravuga ati “Erega umusaya w'indogobe, ibirundo n'ibirundo, Umusaya w'indogobe nywicishije abantu igihumbi.”

Abacamanza 15:17

Nuko amaze kuvuga atyo ajugunya umusaya wari mu ntoki ze, kandi aho hantu hitwa i Ramatilehi.

Abacamanza 15:18

Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k'umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y'abatakebwe?”

Abacamanza 15:19

Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore , hari Lehi na bugingo n'ubu.

Abacamanza 15:20

Nuko amara imyaka makumyabiri, mu gihe cy'Abafilisitiya, ari umucamanza w'Abisirayeli.