Abacamanza 14

20 verses

Abacamanza 14:1

Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b'Abafilisitiya.

Abacamanza 14:2

Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b'Abafilisitiya, none mumunsabire.”

Abacamanza 14:3

Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?” Samusoni abwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”

Abacamanza 14:4

Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli.

Abacamanza 14:5

Hanyuma y'ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n'umugunzu w'intare, uramutontomera.

Abacamanza 14:6

Maze umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk'uwatanyaguza umwana w'ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze.

Abacamanza 14:7

Nuko Samusoni arimanukira aganira n'uwo mukobwa, aramushima cyane.

Abacamanza 14:8

Bukeye asubirayo kumuzana, akebereza ha handi kurora ya ntumbi y'intare yatanyaguzaga, asangamo irumbo ry'inzuki n'ubuki bwazo.

Abacamanza 14:9

Arabuhakura agenda aburya agera kuri se na nyina, arabubaha na bo baraburya, ariko ntiyababwira ko yabukuye mu ntumbi y'intare.

Abacamanza 14:10

Hanyuma se aramanuka asanga uwo mukobwa. Bukeye Samusoni acyuza ubukwe, kuko ari ko abasore bagenzaga.

Abacamanza 14:11

Nuko bamubonye, bamuzanira abasangwa mirongo itatu ngo bagumane na we.

Abacamanza 14:12

Nuko Samusoni arababwira ati “Reka mbasākuze igisākuzo, nimushobora kucyica iminsi y'ubukwe uko ari irindwi itarashira, mukakinsobanurira, nzabaha imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.

Abacamanza 14:13

Ariko nibibananira, ni mwe muzampa imyambaro y'ibitare mirongo itatu n'imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.” Baramubwira bati “Dusākuze twumve igisākuzo cyawe.”

Abacamanza 14:14

Arababwira ati “Mu muryi havuyemo ibyokurya, Kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.” Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura.

Abacamanza 14:15

Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati “Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n'urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?”

Abacamanza 14:16

Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.” Samusoni aramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?”

Abacamanza 14:17

Arangiza iyo minsi irindwi amurira imbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisākuzo.

Abacamanza 14:18

Nuko uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, abanyamudugudu baramubwira bati “Ni iki cyarusha ubuki kuryoha? Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?” Na we arababwira ati “Iyaba mutahingishije ishashi yanjye, Ntimuba mwishe igisākuzo cyanjye.”

Abacamanza 14:19

Nuko umwuka w'Uwiteka amuzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se.

Abacamanza 14:20

Ariko muka Samusoni bamushyingira mugenzi we wari incuti ye.