Abacamanza 2

23 verses

Abacamanza 2:1

Hanyuma marayika w'Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.

Abacamanza 2:2

Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo?

Abacamanza 2:3

Nanjye ni cyo gituma mvuga nti ‘Sinzabirukana imbere yanyu, ahubwo bazababera nk'amahwa ahanda mu mbavu, kandi imana zabo zizababera umutego.’ ”

Abacamanza 2:4

Marayika w'Uwiteka amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, abantu batera hejuru n'amajwi arenga, bararira.

Abacamanza 2:5

Aho hantu bahita i Bokimu, batambirirayo Uwiteka ibitambo.

Abacamanza 2:6

Nuko Yosuwa arangije gusezerera Abisirayeli, baragenda umuntu wese ajya muri gakondo ye kuyihindūra.

Abacamanza 2:7

Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.

Abacamanza 2:8

Nuko Yosuwa mwene Nuni umugaragu w'Uwiteka apfa amaze imyaka ijana n'icumi.

Abacamanza 2:9

Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatiheresi mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, mu ruhande rw'ikasikazi rw'umusozi witwa Gāshi.

Abacamanza 2:10

Hanyuma ab'icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n'ab'ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli.

Abacamanza 2:11

Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka bakorera Bāli.

Abacamanza 2:12

Bimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bakurikira izindi mana z'abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, barakaza Uwiteka.

Abacamanza 2:13

Nuko bimūra Uwiteka bakorera Bāli na Ashitaroti.

Abacamanza 2:14

Maze umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y'ababisha babo.

Abacamanza 2:15

Aho bajyaga hose Uwiteka yabatezaga ibyago nk'uko yababwiye akabarahira, bariheba cyane.

Abacamanza 2:16

Maze Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y'ababanyagaga.

Abacamanza 2:17

Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruza bagendanaga bumvira amategeko y'Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo.

Abacamanza 2:18

Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n'umucamanza wese, akabakiza amaboko y'ababisha babo mu gihe cy'uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n'ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.

Abacamanza 2:19

Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima.

Abacamanza 2:20

Nuko umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, akavuga ati “Ubu bwoko bwishe isezerano ryanjye nasezeranye na ba sekuruza, bwanga kunyumvira.

Abacamanza 2:21

Nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo irindi shyanga ryose mu yasigaye Yosuwa amaze gupfa,

Abacamanza 2:22

kugira ngo Abisirayeli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera mu nzira z'Uwiteka nk'uko ba sekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga.”

Abacamanza 2:23

Ni cyo cyatumye Uwiteka asigaza ayo mahanga ntayirukane vuba, kandi ntayagabize Yosuwa.