Abacamanza 3

31 verses

Abacamanza 3:1

Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z'i Kanāni,

Abacamanza 3:2

kugira ngo ab'ibihe by'Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo.

Abacamanza 3:3

Muri ayo mahanga harimo abatware b'intebe batanu b'Abafilisitiya n'Abanyakanāni bose, n'Abasidoni n'Abahivi bo ku musozi wa Lebanoni, uhereye ku musozi Bāliherumoni ukageza mu irasukiro ry'i Hamati.

Abacamanza 3:4

Ariko barekewe kugira ngo bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruza ururimi rwa Mose.

Abacamanza 3:5

Nuko Abisirayeli baturana n'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi.

Abacamanza 3:6

Barashyingirana kandi bakorera imana zabo.

Abacamanza 3:7

Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti.

Abacamanza 3:8

Ni cyo cyatumye umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abahāna mu maboko ya Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimu uburetwa imyaka munani.

Abacamanza 3:9

Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije.

Abacamanza 3:10

Kandi umwuka w'Uwiteka amuzaho, aba umucamanza w'Abisirayeli. Arahaguruka aratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya, aramunesha.

Abacamanza 3:11

Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.

Abacamanza 3:12

Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami w'i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n'Uwiteka.

Abacamanza 3:13

Yitabariza Abamori n'Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindūra umudugudu w'imikindo.

Abacamanza 3:14

Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami w'i Mowabu uburetwa imyaka cumi n'umunani.

Abacamanza 3:15

Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera w'Umubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami w'i Mowabu.

Abacamanza 3:16

Maze Ehudi yicurishiriza inkota y'amugi abiri ireshya n'umukono umwe, ayambara ku itako ry'iburyo, ayirenzaho imyambaro ye.

Abacamanza 3:17

Agezeyo aha Eguloni umwami w'i Mowabu izo ndabukirano, Eguloni yari umuntu w'igihonjoke.

Abacamanza 3:18

Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye.

Abacamanza 3:19

Ariko we ageze mu nganzo z'i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.” Na we ati “Nimuceceke.” Abari kumwe na we bariheza.

Abacamanza 3:20

Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa bw'Imana.” Nuko Eguloni ahaguruka ku ntebe ye.

Abacamanza 3:21

Ehudi arambura ukuboko kw'ibumoso akura inkota ku itako ry'iburyo, ayimutikura ku nda

Abacamanza 3:22

ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo.

Abacamanza 3:23

Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi z'iyo nzu urufunguzo.

Abacamanza 3:24

Amaze gusohoka abagaragu b'umwami baraza, basanga inzugi z'iyo nzu zikinze barabazanya bati “Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?”

Abacamanza 3:25

Bageza ubwo bakozwe n'isoni adakinguye, bararambirwa. Nuko benda urufunguzo barakingura, basanga umwami wabo arambaraye hasi ari intumbi.

Abacamanza 3:26

Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira.

Abacamanza 3:27

Ageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukana na we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere.

Abacamanza 3:28

Arababwira ati “Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b'i Mowabu.” Nuko bamanukana na we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye n'i Mowabu, ntibakundira umuntu wese kwambuka.

Abacamanza 3:29

Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b'Abamowabu, abakomeye bose b'intwari nta muntu n'umwe warokotse.

Abacamanza 3:30

Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n'Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.

Abacamanza 3:31

Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli.