Yeremiya 10

25 verses

Yeremiya 10:1

Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we.

Yeremiya 10:2

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y'abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n'ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba.

Yeremiya 10:3

Imigenzo y'abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimo w'amaboko y'umubaji akoresha intorezo.

Yeremiya 10:4

Babirimbisha ifeza n'izahabu, bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugira ngo bitajegajega.

Yeremiya 10:5

Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'icyiza.”

Yeremiya 10:6

Nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n'izina ryawe rikomeranye imbaraga.

Yeremiya 10:7

Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w'amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.

Yeremiya 10:8

Ariko bose uko bangana bameze nk'inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by'ibigirwamana ni ibiti gusa.

Yeremiya 10:9

Hari ibibati by'ifeza byavanywe i Tarushishi n'izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n'umunyamwuga n'iminwe y'umucuzi w'izahabu, umukara wa kabayonga n'umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n'abahanga.

Yeremiya 10:10

Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w'ibihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo.

Yeremiya 10:11

Muzababwire mutya muti “Izo bita imana zitaremye ijuru n'isi, zizacibwa ku isi no munsi y'ijuru.

Yeremiya 10:12

“Imana ni yo yaremye isi n'imbaraga zayo, isi n'abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo, ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo.

Yeremiya 10:13

Iyo iranguruye ijwi mu ijuru haba guhōrera kw'amazi, ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Iremera imirabyo kugusha imvura, izana umuyaga iwukuye mu bubiko bwayo.

Yeremiya 10:14

Umuntu wese ahindutse nk'inka nta bwenge agira, umucuzi w'izahabu wese yakojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka ubirimo.

Yeremiya 10:15

Ni iby'ubusa, ni umurimo w'ubushukanyi, ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka.

Yeremiya 10:16

Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk'ibyo kuko ari yo Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w'umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.”

Yeremiya 10:17

Koranya ibintu by'ubugenza bwawe biri mu gihugu yewe utuye mu gihome,

Yeremiya 10:18

kuko Uwiteka avuga atya ati “Dore ubu ngiye gutera kure abaturage bo mu gihugu nk'utera umuhumetso, mbahagarike umutima kugira ngo babyumve.”

Yeremiya 10:19

Mbonye ishyano mbitewe n'igikomere cyanjye, uruguma rwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Ni ukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.”

Yeremiya 10:20

Ihema ryanjye riranyazwe, imigozi yanjye yose iracitse, abana banjye baransize ntibakiriho, nta wusigaye wo kumbambira ihema no kumanikira inyegamo.

Yeremiya 10:21

Abungeri bahindutse nk'inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana.

Yeremiya 10:22

Dore ijwi ry'impuha riraje, ikiriri cyinshi kije giturutse mu gihugu cy'ikasikazi, guhindura imidugudu y'u Buyuda amatongo n'ubuturo bw'ingunzu.

Yeremiya 10:23

Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.

Yeremiya 10:24

Uwiteka, umpane ariko bitarenze urugero, ntumpanishe umujinya kugira ngo utantsemba.

Yeremiya 10:25

Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakuzi no ku miryango itāmbariza mu izina ryawe, kuko batanyaguye Yakobo. Baramutanyaguye bamumaraho, n'ubuturo bwe babuhinduye amatongo.