Yeremiya 9

25 verses

Yeremiya 9:1

Icyampa nkagira icumbi ry'abagenzi mu butayu, kugira ngo nsige abantu banjye njye kure yabo, kuko bose ari abasambanyi, n'iteraniro ry'abariganya!

Yeremiya 9:2

Bafora ururimi rwabo nk'umuheto rukarekura ibinyoma, bagumirije gukomera mu gihugu ariko si ukuri kubakomeje, kuko bava mu cyaha bakajya mu kindi kandi ntibanzi. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 9:3

Umuntu wese muri mwe ajye yirinda umuturanyi we, kandi ntimukiringire uwo muva inda imwe kuko abavandimwe bazahemukirana rwose, kandi umuturanyi wese azajya asebanya.

Yeremiya 9:4

Umuntu wese azashuka umuturanyi we kandi ntibazavuga ukuri, bamenyereje ururimi rwabo kuvuga ibinyoma, bahora birushya bakora ibibi.

Yeremiya 9:5

Urugo rwawe urutuje mu buriganya, uburiganya ni bwo butuma banga kumenya. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 9:6

Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Dore nzabashongesha mbagerageze. Ukundi nagira abantu banjye ni ukuhe?

Yeremiya 9:7

Ururimi rwabo ni nk'umwambi wicana, ruvuga iby'uburiganya. Umuntu wese avugana amahoro na mugenzi we ku rurimi, ariko mu mutima we amuciriye igico.

Yeremiya 9:8

Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk'ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?

Yeremiya 9:9

“Imisozi nzayiririra mboroge, n'ibyanya byo mu butayu nzabigirira umubabaro, kuko byatwitswe bigatuma nta wuhanyura, n'ijwi ry'amashyo rikaba ritakihumvikana. Ibisiga byo mu kirere n'amatungo byarahunze, birigendera.

Yeremiya 9:10

“I Yerusalemu nzahahindura ibirundo habe ubuturo bw'ingunzu, n'imidugudu y'u Buyuda nzayigira amatongo habe ikidaturwa.”

Yeremiya 9:11

Ni nde w'umunyabwenge wamenya ibi? Ni nde wabibwiwe n'akanwa k'Uwiteka kugira ngo abyamamaze? Kuki igihugu kirimbutse kikaba gikongotse, hagahinduka ahadatuwe bituma hatagira uhanyura?

Yeremiya 9:12

Uwiteka ni ko kuvuga ati “Kuko baretse amategeko yanjye nabashyize imbere, ntibumvire ijwi ryanjye haba no kurikurikiza,

Yeremiya 9:13

ahubwo bayobejwe n'imitima yabo inangiye n'ibigirwamana bya Bāli, ibyo ba sekuruza babigishije.

Yeremiya 9:14

Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Dore ubu bwoko ngiye kubuha uburozi bwitwa apusinto, ndetse mbahe no kunywa amazi akarishye.

Yeremiya 9:15

Nzabatataniriza mu mahanga, ayo batazi na ba sekuruza batigeze kumenya, kandi nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsembaho.’ ”

Yeremiya 9:16

Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati “Mutekereze kandi muhamagare abagore bazi kuboroga baze, mutumire abagore b'abahanga baze.

Yeremiya 9:17

“Kandi batebuke batuborogere, kugira ngo amaso yacu avemo amarira atemba, n'ibihene byacu bihongobokemo amazi.

Yeremiya 9:18

“Kuko ijwi ry'umuborogo ryumvikanye riturutse i Siyoni riti ‘Yemwe, ko twanyazwe! Dukozwe n'isoni cyane kuko twataye igihugu, kandi badusenyeye ingo.’

Yeremiya 9:19

“Ariko nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bagore mwe, kandi amatwi yanyu yakīre ijambo ryo mu kanwa ke, mwigishe abakobwa banyu kuboroga n'umuntu wese yigishe umuturanyi we kuganya,

Yeremiya 9:20

kuko urupfu rwuririye mu madirishya yacu rukinjira mu manyumba yacu, rwica abana bari hanze n'abasore bari mu nzira.

Yeremiya 9:21

Vuga uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuga ati: intumbi z'abantu zizagwa hasi zibe nk'amase yo ku gasozi nk'ibihumbano bisigara inyuma y'usarura, zitazagira uzirarura.’ ”

Yeremiya 9:22

Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n'intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe,

Yeremiya 9:23

ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 9:24

“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe:

Yeremiya 9:25

Egiputa n'u Buyuda na Edomu, n'Abamoni n'ab'i Mowabu, n'abiyogoshesha ingohe z'umusatsi bose batuye mu butayu, kuko ayo mahanga yose atakebwe n'ab'inzu ya Isirayeli bose ntibakebwe mu mutima.”