Yeremiya 26

24 verses

Yeremiya 26:1

Mu itangira ry'ingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti

Yeremiya 26:2

“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Genda uhagarare mu rugo rw'inzu y'Uwiteka, maze ubwire ab'imidugudu y'u Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu y'Uwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe.

Yeremiya 26:3

Ahari bazakumvira umuntu wese ahindukire ave mu nzira ye mbi, kugira ngo mbone kureka ibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.’

Yeremiya 26:4

“Kandi uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,

Yeremiya 26:5

kandi ngo mwumvire amagambo y'abagaragu banjye b'abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,

Yeremiya 26:6

iyi nzu nzayihindura nk'i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.’ ”

Yeremiya 26:7

Nuko abatambyi n'abahanuzi n'abantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu y'Uwiteka.

Yeremiya 26:8

Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n'abahanuzi na rubanda rwose baramufata bati “Turakwica nta kabuza.

Yeremiya 26:9

Kuki wahanuye mu izina ry'Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk'i Shilo, n'uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’ ” Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y'Uwiteka.

Yeremiya 26:10

Ibikomangoma by'i Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu y'Uwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ry'umuryango mushya w'inzu y'Uwiteka.

Yeremiya 26:11

Maze abatambyi n'abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk'uko mwabyiyumviye n'amatwi yanyu.”

Yeremiya 26:12

Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n'uyu murwa amagambo yose mwumvise.

Yeremiya 26:13

Noneho nimutunganye inzira zanyu n'imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry'Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.

Yeremiya 26:14

Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.

Yeremiya 26:15

Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.”

Yeremiya 26:16

Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi n'abahanuzi bati “Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ry'Uwiteka Imana yacu.”

Yeremiya 26:17

Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ry'abantu bati

Yeremiya 26:18

“Ku ngoma ya Hezekiya umwami w'Abayuda Mika w'i Moresheti yarahanuye, abwira abantu b'i Buyuda bose ati ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nk'umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by'imisaka, n'umusozi wubatsweho inzu y'Uwiteka uzaba nk'aharengeye hose ho mu ishyamba.’

Yeremiya 26:19

Hezekiya umwami w'u Buyuda n'ab'i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.

Yeremiya 26:20

“Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ry'Uwiteka, ni Uriya mwene Shemaya w'i Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa n'iki gihugu amagambo ahwanye n'aya Yeremiya yose.

Yeremiya 26:21

Umwami Yehoyakimu n'intwari ze zose n'ibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.

Yeremiya 26:22

Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori n'abandi bantu bajyana na we muri Egiputa,

Yeremiya 26:23

bakurayo Uriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.”

Yeremiya 26:24

Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugira ngo batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice.