Yeremiya 27

22 verses

Yeremiya 27:1

Mu itangira ry'ingoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo

Yeremiya 27:2

“Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi n'ibiti by'imbago ubyishyire ku ijosi,

Yeremiya 27:3

maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu n'umwami w'i Mowabu, n'umwami wa bene Amoni, n'umwami w'i Tiro n'umwami w'i Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami w'u Buyuda,

Yeremiya 27:4

ubatume kuri ba shebuja uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana y'Abisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:

Yeremiya 27:5

Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye n'ukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.

Yeremiya 27:6

Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, n'amatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere.

Yeremiya 27:7

Kandi amahanga yose azamukorera, we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi n'abami bakomeye bazigabanya igihugu cye.’

Yeremiya 27:8

“Nuko rero ubwoko n'igihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.

Yeremiya 27:9

Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyi banyu ndetse n'abarozi banyu bababwira bati ‘Ntabwo muzakorera umwami w'i Babuloni’,

Yeremiya 27:10

kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kugira ngo mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukane mujye kurimbuka.

Yeremiya 27:11

Ariko ubwoko buzayoboka umwami w'i Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 27:12

Maze mvugana na Sedekiya umwami w'u Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti “Nimuyoboke umwami w'i Babuloni mumukorere we n'abantu be, kugira ngo mubeho.

Yeremiya 27:13

Kuki mwapfa wowe n'ubwoko bwawe, muzize inkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukorera umwami w'i Babuloni?

Yeremiya 27:14

Kandi ntimukumvire amagambo y'abahanuzi bababwira ngo ‘Ntabwo muzakorera umwami w'i Babuloni’, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma

Yeremiya 27:15

kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugira ngo mbirukane, ngo mupfe mwe n'abahanuzi babahanurira.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 27:16

Kandi nabwiye abatambyi n'ubu bwoko bwose nti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo y'abahanuzi babahanurira bati ‘Dore ibyakoreshwaga byo mu nzu y'Uwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloni’, kuko babahanurira ibinyoma.

Yeremiya 27:17

Ntimukabumvire, nimukorere umwami w'i Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka?

Yeremiya 27:18

Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ry'Uwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugira ngo ibikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka, no mu nzu y'umwami w'u Buyuda n'i Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.

Yeremiya 27:19

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa,

Yeremiya 27:20

ibyo Nebukadinezari umwami w'i Babuloni atajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami w'u Buyuda amukuye i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ari imbohe hamwe n'imfura zose z'i Buyuda n'i Yerusalemu:

Yeremiya 27:21

ni ukuri uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu y'Uwiteka no mu nzu y'umwami w'u Buyuda n'i Yerusalemu iti

Yeremiya 27:22

‘Bizajyanwa i Babuloni kandi ni ho bizaguma kugeza umunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubiza ahabyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.