Yeremiya 34

22 verses

Yeremiya 34:1

Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'ingabo ze zose, n'ibihugu byose by'abami bo mu isi byategekwaga na we, n'amoko yose byarwanyaga i Yerusalemu n'imidugudu yaho yose riti

Yeremiya 34:2

“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Genda ubwire Sedekiya umwami w'u Buyuda uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y'umwami w'i Babuloni, azawutwika

Yeremiya 34:3

kandi ntuzamuva mu maboko, ni ukuri uzafatwa kandi uzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana n'ay'umwami w'i Babuloni kandi muzavugana muhanganye, kandi uzajya n'i Babuloni.

Yeremiya 34:4

Nyamara wumve ijambo ry'Uwiteka yewe Sedekiya mwami w'u Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugaho ngo:

Yeremiya 34:5

ntuzicwa n'inkota uzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati “Ayii Nyagasani!” Iryo jambo ni jye urivuze.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 34:6

Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiya umwami w'u Buyuda ayo magambo yose bari i Yerusalemu,

Yeremiya 34:7

igihe ingabo z'umwami w'i Babuloni zarwanyaga i Yerusalemu, n'imidugudu y'u Buyuda yose yari yasigaye y'i Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu midugudu y'ibihome y'i Buyuda.

Yeremiya 34:8

Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, ubwo Umwami Sedekiya yari amaze gusezerana n'abantu bose bari i Yerusalemu, no kubamenyesha ko bavanywe ku buretwa,

Yeremiya 34:9

ngo umuntu wese areke umuretwa w'umugabo areke n'umuja we, ari Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi yigendere, he kugira Umuyuda mwene wabo bagira umuretwa.

Yeremiya 34:10

Ibikomangoma byose na rubanda rwose baramwumvira, umuntu wese yumva iryo sezerano ryo kureka umuretwa we, ari umugabo ari n'umuja we ngo be kubagira abaretwa ahubwo babareke. Nuko bemera kubareka.

Yeremiya 34:11

Ariko hanyuma bisubiraho bagarura abaretwa n'abaja bari baretse, bongera kubagira abaretwa n'abaja.

Yeremiya 34:12

Nuko ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti

Yeremiya 34:13

“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Nasezeranye isezerano na ba sogokuruza, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa mu nzu y'uburetwa, ngo

Yeremiya 34:14

uko imyaka irindwi ishize muzajye mureka umuntu wese w'Umuheburayo mwene wanyu, wari waguze ari umugurano kandi yari agukoreye imyaka itandatu, uzamureke aruhuke.’ Nyamara ba sogokuruza ntibanyumviye, habe no gutega amatwi.

Yeremiya 34:15

Mwari muhindukiye mukora ibintunganiye, umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye,

Yeremiya 34:16

ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, n'umuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa n'abaja.

Yeremiya 34:17

“Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo ‘Ntimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota n'icyorezo n'inzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose by'abami bo mu isi.’ Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 34:18

‘Nzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo y'isezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati y'ibice byacyo,

Yeremiya 34:19

ibikomangoma by'i Buyuda n'ibikomangoma by'i Yerusalemu, n'inkone n'abatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati y'ibice by'ikimasa.

Yeremiya 34:20

Nzabashyira mu maboko y'ababisha babo, no mu maboko y'abahiga ubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cy'ibisiga byo mu kirere n'icy'inyamaswa zo mu ishyamba.

Yeremiya 34:21

Kandi Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ibikomangoma bye, nzabashyira mu maboko y'ababisha babo no mu maboko y'abahiga ubugingo bwabo, no mu maboko y'ingabo z'umwami w'i Babuloni, izo nasubijeyo nzibakijije.

Yeremiya 34:22

Dore ngiye gutegeka nzigaruze kuri uyu murwa, kandi zizawurwanya ziwuhindūre ziwutwike, kandi imidugudu y'u Buyuda nzayihindura amatongo, ntihazaturwa.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.