Yeremiya 35

19 verses

Yeremiya 35:1

Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda riti

Yeremiya 35:2

“Jya mu muryango w'Abarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu y'Uwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.”

Yeremiya 35:3

Nuko nzana na Yāzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, n'abahungu be bose n'umuryango wose w'Abarekabu,

Yeremiya 35:4

mbazana mu nzu y'Uwiteka mu cyumba cya bene Hanāni mwene Igidaliya umuntu w'Imana, cyari gihereranye n'icyumba cy'ibikomangoma kiri hejuru y'icyumba cya Māseya mwene Shalumu, umunyagihe.

Yeremiya 35:5

Maze ntereka imbere y'abahungu b'umuryango w'Abarekabu ibicuma byuzuyemo vino hamwe n'ibikombe, ndababwira nti “Nimunywe vino.”

Yeremiya 35:6

Ariko barahakana bati “Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati ‘Ntimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose.

Yeremiya 35:7

Kandi ntimuzubake n'amazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.’

Yeremiya 35:8

Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruza wacu ry'ibyo yadutegetse byose, kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese n'abagore bacu n'abahungu bacu n'abakobwa bacu,

Yeremiya 35:9

ntitwiyubakire n'amazu yo kubamo. Nuko nta nzabibu tugira nta n'imirima habe n'imbuto,

Yeremiya 35:10

ahubwo tuba mu mahema tukumvira tugakora ibyo sogokuruza wacu Yonadabu yadutegetse byose.

Yeremiya 35:11

Ariko igihe Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yateraga iki gihugu twaravuze tuti ‘Nimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo z'Abakaludaya, duhinge n'ingabo z'Abasiriya.’ Ni cyo gituma dutuye i Yerusalemu.”

Yeremiya 35:12

Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

Yeremiya 35:13

“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu b'i Buyuda n'abatuye i Yerusalemu uti ‘Mbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.

Yeremiya 35:14

Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo n'ubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.

Yeremiya 35:15

Kandi nabatumyeho n'abagaragu banjye b'abahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira.

Yeremiya 35:16

Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruza yabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.’

Yeremiya 35:17

Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Dore ngiye guteza u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.’ ”

Yeremiya 35:18

Maze Yeremiya abwira ab'umuryango w'Abarekabu ati “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose,

Yeremiya 35:19

ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo ‘Ntabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.’ ”