Yeremiya 47

7 verses

Yeremiya 47:1

Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza.

Yeremiya 47:2

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk'uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y'igihugu no ku bikirimo byose n'umurwa n'abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n'abatuye mu gihugu bose baboroge.

Yeremiya 47:3

Imirindi y'inzara z'amafarashi ye akomeye, n'ikiriri cy'amagare ye no guhinda kw'inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye

Yeremiya 47:4

bitewe n'umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimbura umufasha wese wasigaye i Tiro n'i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n'abasigaye mu kirwa cy'i Kafutori.

Yeremiya 47:5

Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n'ahasigaye h'ikibaya cyaho. Uziharatura ugeze ryari?

Yeremiya 47:6

Yewe wa nkota y'Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze.

Yeremiya 47:7

Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n'Uwiteka? Ashikeloni n'ikibaya cy'inyanja ni ho yayiteje.”