Yeremiya 48

47 verses

Yeremiya 48:1

Iby'i Mowabu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n'isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n'isoni harashenywe. 2.8-11

Yeremiya 48:2

Ishimwe ry'i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, uzakurikirwa n'inkota.

Yeremiya 48:3

Ijwi ryo gutaka riturutse i Horonayimu, ryo kunyagwa no kurimbuka gukomeye.

Yeremiya 48:4

“I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana,

Yeremiya 48:5

kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n'umuborogo byatewe no kurimbuka.

Yeremiya 48:6

Nimuhunge mwikize, mumere n'inkokōre yo mu butayu.

Yeremiya 48:7

“Kuko wiringiye imirimo yawe n'ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n'abatambyi be n'ibikomangoma bye.

Yeremiya 48:8

Kandi umunyazi azatera umudugudu wose, nta mudugudu n'umwe uzarokoka. Ikibaya na cyo kizashiraho, n'igisiza kizarimburwa nk'uko Uwiteka yabivuze.

Yeremiya 48:9

Ha Mowabu amababa kugira ngo aguruke ahunge, kuko imidugudu ye igiye guhinduka amatongo ntigire uyituramo.

Yeremiya 48:10

“Havumwe ukora umurimo w'Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.

Yeremiya 48:11

“Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y'umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”

Yeremiya 48:12

Uwiteka aravuga ati “Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure n'ibicuma byabo.

Yeremiya 48:13

Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nk'uko ab'inzu ya Isirayeli bakojejwe isoni n'i Beteli bizeraga.

Yeremiya 48:14

Mwavuga mute muti ‘Turi abagabo bakomeye, turi n'intwari mu ntambara?’

Yeremiya 48:15

Mowabu hahindutse amatongo batwaraniye mu midugudu yaho, abasore baho b'intore bamanutse baraboreza. Ni ko Umwami witwa Uwiteka Nyiringabo avuga.

Yeremiya 48:16

Ibyago bya Mowabu bigiye kuza, n'umubabaro we ugize umwete wo kumugeraho.

Yeremiya 48:17

“Abamukikije mwese nimumuririre, n'abazi izina rye mwese muvuge muti ‘Ya nshyimbo ikomeye ko yavunitse! Yari inkoni nziza!’

Yeremiya 48:18

Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n'inyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe.

Yeremiya 48:19

Yewe utuye mu Aroweri we, hagarara iruhande rw'inzira witegereze, ubaze umugabo ucitse n'umugore uhunga uti ‘Byagenze bite?’

Yeremiya 48:20

I Mowabu hakojejwe isoni kuko hashenywe, nimuboroge murire, mubivuge muri Arunoni yuko i Mowabu hahindutse amatongo.

Yeremiya 48:21

“Urubanza rugeze mu gihugu cy'igisiza, i Holoni n'i Yahazi n'i Mefāti,

Yeremiya 48:22

n'i Diboni n'i Nebo n'i Betidibulatayimu,

Yeremiya 48:23

n'i Kiriyatayimu n'i Betigamuli n'i Betimewoni,

Yeremiya 48:24

n'i Keriyoti n'i Bosira, no mu midugudu yose yo mu gihugu cy'i Mowabu, iya kure n'iyo hafi.

Yeremiya 48:25

Ihembe rya Mowabu riracitse n'ukuboko kwe kuravunitse. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 48:26

“Nimumusindishe kuko yīrāse ku Uwiteka, Mowabu na we azigaragura mu birutsi bye abe uwo gusekwa.

Yeremiya 48:27

Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n'abambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe.

Yeremiya 48:28

“Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudu mube mu bihanamanga, mumere nk'inuma yaritse icyari cyayo ku munwa w'amasenga.

Yeremiya 48:29

Twumvise ubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwīrāta kwe n'ubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira k'umutima we.”

Yeremiya 48:30

Uwiteka aravuga ngo “Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze.

Yeremiya 48:31

Ni cyo gituma nzaborogera Mowabu. Ni ukuri nzaririra i Mowabu hose, abantu b'i Kiriheresi bazaborogerwa.

Yeremiya 48:32

Yewe wa ruzabibu rw'i Sibuma we, nzakuririra kuruta uko naririye i Yazeri. Amashami yawe yarengaga inyanja akagera ku nyanja y'i Yazeri, umunyazi yiroshye mu myaka yawe yo mu cyi no mu nzabibu zawe.

Yeremiya 48:33

Kwishima n'umunezero byakuwe mu murima urumbuka no mu gihugu cy'i Mowabu, natumye vino ibura mu mivure: nta wuzenga asakuza kandi naho basakuza, ntiruzaba urusaku rw'impundu.

Yeremiya 48:34

“Gutaka kw'i Heshiboni kwarumvikanye kugera muri Eleyale ndetse n'i Yahazi, uhereye i Sowari ukageza i Horonayimu no muri Egulatishelishiya, kuko n'amazi y'i Nimurimu na yo azakama.

Yeremiya 48:35

Maze kandi i Mowabu, utambirira mu Ngoro nzahamuca, n'uwosereza ibigirwamana imibavu na we nzatuma atahaba. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 48:36

“Ni cyo gituma umutima wanjye uririra Mowabu nk'umwirongi, kandi umutima wanjye uririra abantu b'i Kiriheresi nk'umwirongi. Ni cyo gituma ubukungu yari yungutse bushizeho,

Yeremiya 48:37

umutwe wose uriho ibiharanjongo n'ubwanwa bwose bwogoshwe n'ibiganza byose biriho imikwaru, bagakenyera ibigunira mu rukenyerero.

Yeremiya 48:38

Hejuru y'amazu yose y'i Mowabu no mu nzira zaho hose hari imiborogo, kuko najanjaguye Mowabu nk'ikibumbano kigawe. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 48:39

Yemwe, ko yavunitse! Ko bataka! Ko Mowabu yahinduye umugongo akozwe n'isoni! Ni ko Mowabu azaba urw'amenyo n'igiteye ubwoba mu baturanyi be bose.”

Yeremiya 48:40

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore azagaruka nk'igisiga, amababa ye ayaramburire kuri Mowabu.

Yeremiya 48:41

I Keriyoti harahindūwe n'ibihome biratunguwe, kandi uwo munsi umutima w'intwari z'i Mowabu uzamera nk'uw'umugore uri ku nda.

Yeremiya 48:42

Kandi Abamowabu bazarimburwa be kuba ubwoko, kuko bīrāse ku Uwiteka.

Yeremiya 48:43

Ibitera ubwoba n'urwobo n'imitego bikugezeho, wa muturage w'i Mowabu we. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 48:44

Uhunga ibitera ubwoba azagwa mu rwobo, n'ūzamuka ngo ave mu rwobo azagwa mu mutego, kuko nzazanira Mowabu uwo mwaka wo guhanwa kwabo. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 48:45

“Impunzi zahagaze mu gicucu cy'i Heshiboni zirembye, kuko umuriro uje uturutse i Heshiboni n'ikirimi cy'umuriro giturutse muri Sihoni, gitwika inkike z'i Mowabu no mu gitwariro cy'abanyarusaku.

Yeremiya 48:46

Ubonye ishyano Mowabu we! Ubwoko bwa Kemoshi burarimbutse kuko abahungu bawe bajyanywe ari imbohe, abakobwa bawe na bo bakagenda ari abanyagano.

Yeremiya 48:47

“Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura ab'i Mowabu bajyanywe ari imbohe, ni ko Uwiteka avuga, ni ho urubanza rwa Mowabu rugeze.”