Yeremiya 49

39 verses

Yeremiya 49:1

Ibya bene Amoni. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n'abantu be bagatura mu midugudu yaho?

Yeremiya 49:2

Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y'intambara numvisha i Raba y'Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy'amatongo n'abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 49:3

Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b'i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n'ibikomangoma bye bari kumwe na we.

Yeremiya 49:4

Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n'umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’

Yeremiya 49:5

Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira y'imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’

Yeremiya 49:6

“Ariko hanyuma nzagarura imbohe z'Abamoni.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 49:7

Ibya Edomu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama z'abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

Yeremiya 49:8

Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b'i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.

Yeremiya 49:9

Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza?

Yeremiya 49:10

Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n'abaturanyi be, na we ntakiriho.

Yeremiya 49:11

Siga impfubyi zawe nzazirera, n'abapfakazi bawe banyizere.”

Yeremiya 49:12

Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.

Yeremiya 49:13

Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n'igiteye isoni, n'amatongo n'igicibwa, kandi imidugudu yaho yose izahora ari amatongo.’

Yeremiya 49:14

“Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururire kurwana.’

Yeremiya 49:15

Dore nakugize muto mu banyamahanga n'insuzugurwa mu bantu.

Yeremiya 49:16

Ku bw'igitinyiro cyawe ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y'umusozi. N'aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk'igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 49:17

“Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n'ibyago byaho byose.

Yeremiya 49:18

Nk'uko i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 49:19

“Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n'umwungeri uzanyīmīra ni nde?”

Yeremiya 49:20

Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n'imigambi yagambiriye ku baturage b'i Temani. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.

Yeremiya 49:21

Isi itigiswa n'urusaku rwo kugwa kwabo, barataka urusaku rwabo rwumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.

Yeremiya 49:22

Umva azazamuka aguruka nk'igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsi umutima w'intwari zo muri Edomu uzaba nk'uw'umugore uri ku nda.

Yeremiya 49:23

Iby'i Damasiko. I Hamati no mu Arupadi hakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza.

Yeremiya 49:24

I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n'umubabaro bihafashe nk'uko bifata umugore uri ku nda.

Yeremiya 49:25

Umurwa ushimwa wanezezaga ko waretswe!

Yeremiya 49:26

Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n'ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Yeremiya 49:27

Kandi nzashumika inkike z'i Damasiko, umuriro ukongore ingoro za Benihadadi.

Yeremiya 49:28

Iby'i Kedari n'ubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yatsinze. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana b'iburasirazuba.

Yeremiya 49:29

Bazanyaga amahema yabo n'imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n'ibintu byabo byose n'ingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati ‘Ibiteye ubwoba biri impande zose!’

Yeremiya 49:30

“Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturage b'i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera.

Yeremiya 49:31

Nimuhaguruke muzamuke mutere ubwoko buguwe neza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n'ibihindizo, bwituriye ukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 49:32

“Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n'amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z'umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 49:33

N'i Hasori hazaba ubuturo bw'imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira.”

Yeremiya 49:34

Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiya umwami w'u Buyuda atangiye kwima riti

Yeremiya 49:35

“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvuna imiheto y'Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.

Yeremiya 49:36

Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by'ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.

Yeremiya 49:37

Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y'abanzi babo n'imbere y'abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n'uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,

Yeremiya 49:38

kandi nzatereka intebe yanjye y'ubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo n'ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 49:39

Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.