Yeremiya 51

64 verses

Yeremiya 51:1

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni n'abatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura.

Yeremiya 51:2

Kandi nzohereza abagosozi i Babuloni bahagosore, igihugu cyabo bagisigemo ubusa, kuko ku munsi w'amakuba bazahatera bahaturutse impande zose.

Yeremiya 51:3

Umufozi w'umuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we w'ibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose n'ingabo zaho zose.

Yeremiya 51:4

Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cy'Abakaludaya, n'abasogotewe mu nzira zaho bakagwa.

Yeremiya 51:5

Kuko Abisirayeli n'Abayuda bataretswe n'Imana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli.

Yeremiya 51:6

Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho kuko ari igihe cyo guhōra k'Uwiteka, azahitura ibihakwiriye.

Yeremiya 51:7

I Babuloni hahoze ari igikombe cy'izahabu mu ntoki z'Uwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara.

Yeremiya 51:8

I Babuloni haguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushake umuti wo kuvura uburibwe bwaho, ahari hakira.

Yeremiya 51:9

Twashatse gukiza i Babuloni ariko ntibyashobotse, nimuhareke kandi umuntu wese asubire mu gihugu cy'iwabo, kuko urubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugera mu kirere cyo hejuru.

Yeremiya 51:10

“Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoni umurimo w'Uwiteka Imana yacu.

Yeremiya 51:11

“Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukije imitima y'abami b'Abamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloni ngo aharimbure, kuko ari uguhōra k'Uwiteka ahōrera urusengero rwe.

Yeremiya 51:12

Nimushinge ibendera ku nkike z'i Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho n'abararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturage b'i Babuloni akabisohoza.

Yeremiya 51:13

Yewe utuye ku mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye n'uburakari bwawe.

Yeremiya 51:14

Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati ‘Ni ukuri nzakudendezaho ingabo zimeze nk'ubuzikira zikuvuzeho induru.’

Yeremiya 51:15

“Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.

Yeremiya 51:16

Iyo aranguruye ijwi rye mu ijuru haba guhorera kw'amazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakura umuyaga mu bubiko bwe.

Yeremiya 51:17

Umuntu wese ahindutse nk'inka abuze ubwenge, umucuzi w'izahabu wese akojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira.

Yeremiya 51:18

Ni iby'ubusa, ni umurimo w'ubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho.

Yeremiya 51:19

Uri umwandu wa Yakobo ntameze nk'ibyo, kuko ari we Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w'umwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.

Yeremiya 51:20

“Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri n'intwaro z'intambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.

Yeremiya 51:21

Ni wowe nzavunagurisha ifarashi n'uyigenderaho,

Yeremiya 51:22

ni wowe nzavunagurisha igare ry'intambara n'ūrigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo n'abagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza n'ingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore n'inkumi.

Yeremiya 51:23

Ni wowe nzavunagurisha umwungeri n'umukumbi we, ni wowe nzavunagurisha umuhinzi n'inka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka n'ibisonga.

Yeremiya 51:24

“Nzitura i Babuloni n'abatuye i Bukaludaya bose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 51:25

“Dore ndakwanze wa musozi urimbura we, ni ko Uwiteka urimbura isi yose avuga, nzakuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhindura umuyonga.

Yeremiya 51:26

Kandi nta buye ry'impfuruka bazakuvanamo habe n'ibuye ry'urufatiro, ahubwo uzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 51:27

“Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurire amahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati n'ab'i Mini, n'abo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekere umugaba, muhateze amafarashi azamuka nk'ubuzikira.

Yeremiya 51:28

Nimuteguze amahanga azahatera, abami b'Abamedi n'abategeka babo n'ibisonga byabo byose, n'ibihugu byose bitegekwa na bo.

Yeremiya 51:29

Nuko igihugu kiratigita kigira umubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloni igihamye yo guhindura igihugu cy'i Babuloni amatongo, ntikigire ugituramo.

Yeremiya 51:30

Intwari z'i Babuloni zatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nk'iz'abagore, ubuturo bwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse.

Yeremiya 51:31

Intumwa y'impayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, n'imbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikire umwami w'i Babuloni yuko umurwa we wafashwe impande zose,

Yeremiya 51:32

ngo ibyambu byakinzwe, n'icyanya cy'imbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiye ubwoba.”

Yeremiya 51:33

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Umukobwa w'i Babuloni ameze nk'imbuga ihurirwaho mu gihe cy'ihura, hasigaye igihe gito, igihe cy'isarura rye kikagera.

Yeremiya 51:34

Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yarandīye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimo ubusa, yamize nk'ikiyoka, inda ye yayujujemo ibiryoshye byanjye, yaranyirukanye.

Yeremiya 51:35

Urugomo nagiriwe n'urwagiriwe umubiri wanjye rube kuri Babuloni. Uko ni ko umuturage w'i Siyoni azavuga, kandi utuye i Yerusalemu na we ati ‘Amaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.’ ”

Yeremiya 51:36

Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo “Dore ngiye kukuburanira kandi nguhōrere, nzakamya inyanja yaho n'amasōko yaho nyazibe.

Yeremiya 51:37

I Babuloni hazahinduka ibirundo n'ubuturo bw'imbwebwe n'igitangarirwa n'icyimyozwa, nta wuzahatura.

Yeremiya 51:38

Bazatontomera icyarimwe nk'intare, bazakankama nk'imigunzu y'intare.

Yeremiya 51:39

Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugira ngo bishime basinzire ubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 51:40

Nzabamanukana nk'abana b'intama bajyanywe mu rubagiro, nk'amasekurume y'intama n'ay'ihene.

Yeremiya 51:41

“Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa y'isi yose! Yemwe, i Babuloni ko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!

Yeremiya 51:42

Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho n'umuraba wayo mwinshi.

Yeremiya 51:43

Imidugudu yaho yahindutse amatongo n'umukakaro n'ikidaturwa, igihugu kitabamo umuntu kandi ntihagire umwana w'umuntu ukinyuramo.

Yeremiya 51:44

Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokeraho ukundi. Ni ukuri inkike z'i Babuloni zizariduka.

Yeremiya 51:45

“Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo, umuntu wese yikize uburakari bw'Uwiteka bukaze.

Yeremiya 51:46

Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwaka uzaba hanyuma hakaza izindi mpuha n'urugomo mu gihugu, umutware agatera undi.

Yeremiya 51:47

Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe by'i Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.

Yeremiya 51:48

Maze ijuru n'isi n'ibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 51:49

Nk'uko i Babuloni hagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.

Yeremiya 51:50

“Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukiri kure kandi mutekereze i Yerusalemu.

Yeremiya 51:51

“Dukozwe n'isoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuye mu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwera bwo mu nzu y'Uwiteka.”

Yeremiya 51:52

Uwiteka aravuga ati “Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo y'inkomere.

Yeremiya 51:53

Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.

Yeremiya 51:54

“Ijwi ryo gutaka rije riturutse i Babuloni, n'iryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cy'Abakaludaya!

Yeremiya 51:55

Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nk'amazi menshi, amajwi yayo arahorera

Yeremiya 51:56

kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, n'imiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitūra, ni ukuri izitūra.

Yeremiya 51:57

Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho n'abanyabwenge baho, abategeka baho n'ibisonga byaho n'intwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.” Byavuzwe n'Umwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.

Yeremiya 51:58

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Inkike ngari z'i Babuloni zizasenywa rwose, n'amarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe n'ubusa n'amahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.”

Yeremiya 51:59

Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w'u Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware w'abashashi.

Yeremiya 51:60

Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse n'amagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.

Yeremiya 51:61

Yeremiya abwira Seraya ati “Nugera i Babuloni ntukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandi uzavuge uti

Yeremiya 51:62

‘Yewe Uwiteka wavuze iby'aha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagira uhaba, ari umuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.’

Yeremiya 51:63

Nuko nurangiza gusoma iki gitabo uzagihambireho ibuye, ukijugunye mu ruzi Ufurate hagati

Yeremiya 51:64

maze uvuge uti ‘Uku ni ko i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.’ ” Iyo ni yo ndunduro y'amagambo ya Yeremiya.