Yeremiya 52

34 verses

Yeremiya 52:1

Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri n'umwe avutse, amara imyaka cumi n'umwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna.

Yeremiya 52:2

Akorera ibibi imbere y'Uwiteka, nk'uko Yehoyakimu yagenje kose.

Yeremiya 52:3

Uburakari bw'Uwiteka bwageze i Yerusalemu n'i Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere. Sedekiya agomera umwami w'i Babuloni.

Yeremiya 52:4

Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni we n'ingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose.

Yeremiya 52:5

Nuko umurwa uragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi n'umwe w'Umwami Sedekiya.

Yeremiya 52:6

Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda w'uko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya.

Yeremiya 52:7

Maze umurwa ucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati y'inkike zombi riri ku murima w'umwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludaya bari bagose umudugudu).

Yeremiya 52:8

Maze ingabo z'Abakaludaya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza by'i Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhāna ziratatana.

Yeremiya 52:9

Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyira umwami w'i Babuloni i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, maze amucira urubanza.

Yeremiya 52:10

Nuko umwami w'i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, n'ibikomangoma by'i Buyuda byose abyicira i Ribula.

Yeremiya 52:11

Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babuloni, amushyira mu nzu y'imbohe arinda agwamo.

Yeremiya 52:12

Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi w'uko kwezi, ari mu mwaka wa cumi n'icyenda wa Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, Nebuzaradani umutware w'abarinzi wari igisonga cy'umwami w'i Babuloni, aza i Yerusalemu.

Yeremiya 52:13

Atwika inzu y'Uwiteka n'ingoro y'umwami n'amazu y'i Yerusalemu yose, n'inzu y'umuntu ukomeye wese, arayitwika yose.

Yeremiya 52:14

Ingabo zose z'Abakaludaya zari kumwe n'umutware w'abarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu.

Yeremiya 52:15

Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, n'abacitse ku icumu bari basigaye mu murwa n'impunzi zacikiye ku mwami w'i Babuloni, n'abandi bantu bari basigaye.

Yeremiya 52:16

Ariko Nebuzaradani umutware w'abarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe n'abahinzi.

Yeremiya 52:17

Maze Abakaludaya bamenagura inkingi z'imiringa zari mu nzu y'Uwiteka, n'ibitereko n'igikarabiro kidendeje cy'umuringa cyo mu nzu y'Uwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni.

Yeremiya 52:18

Bajyana n'ibibindi n'ibyuma byo kuyora ivu, n'ibifashi n'imbehe n'indosho n'ibintu by'imiringa bakoreshaga byose.

Yeremiya 52:19

N'ibikombe n'ibyotero n'inzabya n'ibyungu, n'ibitereko by'amatabaza n'indosho n'udukombe, ibintu by'izahabu n'iby'ifeza, umutware w'abarinzi arabijyana.

Yeremiya 52:20

Inkingi zombi n'igikarabiro kidendeje, n'amapfizi cumi n'abiri y'imiringa yari munsi y'ibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu y'Uwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero.

Yeremiya 52:21

Inkingi na zo zari imiheha, uburebure bw'inkingi imwe bwari mikono cumi n'umunani. Umugozi wari uyisanganije wari mikono cumi n'ibiri, n'umubyimba w'umuringa wari ufite intoki enye,

Yeremiya 52:22

kandi umutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bw'umutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa n'urushundura, hariho n'amakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo n'amakomamanga.

Yeremiya 52:23

Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongo urwenda n'atandatu, n'amakomamanga yari ahunzwe ku rushundura yari ijana.

Yeremiya 52:24

Umutware w'abarinzi ajyana Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n'abakumirizi batatu,

Yeremiya 52:25

no mu murwa ahakura umutware wategekaga ingabo, n'abantu barindwi bo mu babanaga n'umwami babonetse mu murwa, n'umwanditsi w'umugaba w'ingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, n'abantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa.

Yeremiya 52:26

Maze Nebuzaradani umutware w'abarinzi arabajyana, abashyira umwami w'i Babuloni i Ribula.

Yeremiya 52:27

Umwami w'i Babuloni arabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cy'i Hamati. Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe.

Yeremiya 52:28

Umubare w'abantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.

Yeremiya 52:29

Mu mwaka wa cumi n'umunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.

Yeremiya 52:30

Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware w'abarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu.

Yeremiya 52:31

Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi Yehoyakini umwami w'u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n'abiri, ku munsi wa makumyabiri n'itanu wako, Evilimerodaki umwami w'i Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w'u Buyuda icyubahiro, amuvana mu nzu y'imbohe,

Yeremiya 52:32

amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz'abandi bami bamubagaho i Babuloni.

Yeremiya 52:33

Amukura mu myambaro y'imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe.

Yeremiya 52:34

Umwami w'i Babuloni yamuhaga ibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe arinda atanga.