Yohana 1

51 verses

Yohana 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 1:2

Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere.

Yohana 1:3

Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.

Yohana 1:4

Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.

Yohana 1:5

Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.

Yohana 1:6

Hariho umuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana.

Yohana 1:7

Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera.

Yohana 1:8

Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo.

Yohana 1:9

Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese.

Yohana 1:10

Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya.

Yohana 1:11

Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.

Yohana 1:12

Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana.

Yohana 1:13

Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana.

Yohana 1:14

Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n'ukuri.

Yohana 1:15

Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ”

Yohana 1:16

Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi,

Yohana 1:17

kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo.

Yohana 1:18

Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.

Yohana 1:19

Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n'Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati “Uri nde?”

Yohana 1:20

Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati “Si jye Kristo.”

Yohana 1:21

Nuko baramubaza bati “Tubwire, uri Eliya?” Na we ati “Sindi we.” Bati “Uri wa muhanuzi?” Arabasubiza ati “Oya.”

Yohana 1:22

Baramubaza bati “None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?”

Yohana 1:23

Ati “Ndi ijwi ry'urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y'Uwiteka’, nk'uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.”

Yohana 1:24

Abari batumwe bari Abafarisayo.

Yohana 1:25

Nuko baramubaza bati “None ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?”

Yohana 1:26

Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,

Yohana 1:27

uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw'inkweto ze.”

Yohana 1:28

Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.

Yohana 1:29

Bukeye bw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi.

Yohana 1:30

Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’

Yohana 1:31

Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.”

Yohana 1:32

Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, atinda kuri we.

Yohana 1:33

Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’.

Yohana 1:34

Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w'Imana.”

Yohana 1:35

Bukeye bw'aho, Yohana yongera guhagararana n'abigishwa be babiri.

Yohana 1:36

Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana.”

Yohana 1:37

Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu.

Yohana 1:38

Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?”

Yohana 1:39

Arababwira ati “Nimuze murahabona.” Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk'isaha cumi, baherako bamarana na we umwanya burīra.

Yohana 1:40

Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu.

Yohana 1:41

Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo).

Yohana 1:42

Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye).

Yohana 1:43

Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.”

Yohana 1:44

Filipo uwo yari uw'i Betsayida, umudugudu w'iwabo wa Andereya na Petero.

Yohana 1:45

Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.”

Yohana 1:46

Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.”

Yohana 1:47

Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.”

Yohana 1:48

Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutini nakubonye.”

Yohana 1:49

Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w'Imana koko. Ni wowe Mwami w'Abisirayeli.”

Yohana 1:50

Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n'uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y'umutini? Uzabona ibiruta ibyo.”

Yohana 1:51

Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b'Imana bazamuka bavuye ku Mwana w'umuntu, bakamumanukiraho.”