Yohana 2

25 verses

Yohana 2:1

Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y'i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari.

Yohana 2:2

Yesu bamutorana n'abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe.

Yohana 2:3

Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.”

Yohana 2:4

Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”

Yohana 2:5

Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”

Yohana 2:6

Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk'uko umugenzo w'Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z'amazi.

Yohana 2:7

Yesu arababwira ati “Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara.

Yohana 2:8

Arababwira ati “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Barayamushyīra.

Yohana 2:9

Uwo musangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe

Yohana 2:10

aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”

Yohana 2:11

Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y'i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.

Yohana 2:12

Hanyuma y'ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n'abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi.

Yohana 2:13

Pasika y'Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu.

Yohana 2:14

Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n'intama n'inuma, n'abandi bicaye bavunja ifeza.

Yohana 2:15

Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko, bose abirukana n'intama n'inka mu rusengero, amena ifeza z'abaguraga inuma

Yohana 2:16

ati “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.”

Yohana 2:17

Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo “Ishyaka ry'inzu yawe rirandya.”

Yohana 2:18

Abayuda baramubaza bati “Ubwo ugize utyo watwereka kimenyetso ki?”

Yohana 2:19

Yesu arabasubiza ati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”

Yohana 2:20

Nuko Abayuda bati “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?”

Yohana 2:21

Ariko urusengero yavugaga ni umubiri we.

Yohana 2:22

Nuko azuwe abigishwa be bibuka ko yabivuze, bemera ibyanditswe na rya jambo Yesu yari yaravuze.

Yohana 2:23

Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,

Yohana 2:24

ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose.

Yohana 2:25

Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.