Yohana 21

25 verses

Yohana 21:1

Hanyuma y'ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya:

Yohana 21:2

Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w'i Kana y'i Galilaya, na bene Zebedayo n'abandi bigishwa babiri bari bari kumwe.

Yohana 21:3

Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.” Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.” Barahaguruka bīkira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe.

Yohana 21:4

Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy'inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.

Yohana 21:5

Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?” Baramusubiza bati “Nta cyo.”

Yohana 21:6

Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw'ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.

Yohana 21:7

Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.” Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja.

Yohana 21:8

Ariko abandi bigishwa baza mu bwato, bakurura urushundura rurimo ifi kuko batari kure y'inkombe, ahubwo hari nka mikono magana abiri.

Yohana 21:9

Bomotse imusozi babona umuriro w'amakara, n'ifi zokejeho n'umutsima.

Yohana 21:10

Yesu arababwira ati “Nimuzane ku ifi mumaze gufata.”

Yohana 21:11

Simoni Petero yikira mu bwato, akururira urushundura imusozi rwuzuye ifi nini ijana na mirongo itanu n'eshatu, ariko nubwo zari nyinshi zityo urushundura ntirwacitse.

Yohana 21:12

Yesu arababwira ati “Nimuze murye.” Ntihagira n'umwe wo muri abo bigishwa be utinyuka kumubaza ati “Uri nde?” Kuko bari bazi ko ari Umwami.

Yohana 21:13

Yesu araza yenda umutsima arawubaha, n'ifi na zo azigenza atyo.

Yohana 21:14

Ubwo ni ubwa gatatu Yesu abonekera abigishwa be, amaze kuzuka.

Yohana 21:15

Nuko bamaze kurya Yesu abaza Simoni Petero ati “Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira abana b'intama banjye.”

Yohana 21:16

Yongera kumubaza ubwa kabiri ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Aramusubiza ati “Yee, Mwami, uzi ko ngukunda.” Aramubwira ati “Ragira intama zanjye.”

Yohana 21:17

Amubaza ubwa gatatu ati “Simoni mwene Yona, urankunda?” Petero ababazwa n'uko amubajije ubwa gatatu ati “Urankunda?” Nuko aramusubiza ati “Mwami, umenya byose, uzi kandi ko ngukunda.” Yesu aramubwira ati “Ragira intama zanjye.

Yohana 21:18

Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.”

Yohana 21:19

Icyatumye avuga atyo ni ukwerekana urupfu azubahisha Imana. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati “Nkurikira.”

Yohana 21:20

Petero arakebuka, abona umwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubaza ati “Databuja, ni nde ugiye kukugambanira?”

Yohana 21:21

Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?”

Yohana 21:22

Yesu aramusubiza ati “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.”

Yohana 21:23

Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?”

Yohana 21:24

Uyu ni we wa mwigishwa uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi yuko ibyo ahamya ari iby'ukuri.

Yohana 21:25

Ariko hariho n'ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi.