Yohana 20

31 verses

Yohana 20:1

Ku wa mbere w'iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro.

Yohana 20:2

Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”

Yohana 20:3

Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro.

Yohana 20:4

Bombi birukira icyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari we ubanza kugera ku gituro.

Yohana 20:5

Arunama arungurukamo, abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi ariko ntiyinjiramo.

Yohana 20:6

Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi,

Yohana 20:7

n'igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n'imyenda y'ibitare, ahubwo cyari kizinze kiri ukwacyo hirya.

Yohana 20:8

Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugera ku gituro na we yinjira. Abibonye yizera ibyo yabwiwe na wa mugore,

Yohana 20:9

kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka.

Yohana 20:10

Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo.

Yohana 20:11

Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunama arunguruka mu gituro,

Yohana 20:12

abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musego n'undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe.

Yohana 20:13

Baramubaza bati “Mugore, urarizwa n'iki?” Arabasubiza ati “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.”

Yohana 20:14

Amaze kuvuga atyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we.

Yohana 20:15

Yesu aramubaza ati “Mugore, urarizwa n'iki? Urashaka nde?” Yibwira ko ari umurinzi w'agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”

Yohana 20:16

Yesu aramubwira ati “Mariya.” Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)

Yohana 20:17

Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”

Yohana 20:18

Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye.

Yohana 20:19

Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w'iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

Yohana 20:20

Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye n'urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa.

Yohana 20:21

Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”

Yohana 20:22

Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera.

Yohana 20:23

Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.”

Yohana 20:24

Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga.

Yohana 20:25

Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!” Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z'imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n'ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.”

Yohana 20:26

Nuko iminsi munani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

Yohana 20:27

Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganza byanjye, kandi uzane n'ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.”

Yohana 20:28

Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”

Yohana 20:29

Yesu aramubwira ati “Wijejwe n'uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.”

Yohana 20:30

Hariho n'ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y'abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo.

Yohana 20:31

Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.