Yohana 7

53 verses

Yohana 7:1

Hanyuma y'ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.

Yohana 7:2

Iminsi mikuru y'Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.

Yohana 7:3

Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora,

Yohana 7:4

kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kuko ukora iyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!”

Yohana 7:5

(Bene se babivugiye batyo kuko batamwizeraga).

Yohana 7:6

Yesu arababwira ati “Igihe cyanjye ntikirasohora, ariko igihe cyanyu gihoraho iteka.

Yohana 7:7

Ab'isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibyabo, yuko imirimo yabo ari mibi.

Yohana 7:8

Mwebweho nimujye muri iyo minsi mikuru, ariko jyeweho sinjyayo ubu kuko igihe cyanjye kitarasohora.”

Yohana 7:9

Amaze kubabwira ibyo, asigara i Galilaya.

Yohana 7:10

Ariko bene se bamaze kwikubura bagiye mu minsi mikuru, na we aragenda ariko atari ku mugaragaro, ahubwo nko mu rwihisho.

Yohana 7:11

Abayuda bamushakira muri ya minsi mikuru bati “Mbese wa wundi ari he?”

Yohana 7:12

Abantu bamugira impaka cyane, bamwe bati “Ni umuntu mwiza”, abandi bati “Oya, ayobya abantu.”

Yohana 7:13

Ariko ntihagira umuvuga ku mugaragaro, kuko batinyaga Abayuda.

Yohana 7:14

Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka ajya mu rusengero arigisha.

Yohana 7:15

Abayuda baratangara bati “Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe?”

Yohana 7:16

Yesu arabasubiza ati “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby'Iyantumye.

Yohana 7:17

Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.

Yohana 7:18

Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo ni we w'ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we.

Yohana 7:19

Mbese Mose ntiyabahaye amategeko? Ariko muri mwe nta wuyumvira. Murashakira iki kunyica?”

Yohana 7:20

Abantu baramusubiza bati “Ufite dayimoni. Ni nde ushaka kukwica?”

Yohana 7:21

Yesu arabasubiza ati “Nakoze umurimo umwe, namwe mwese murawutangarira.

Yohana 7:22

Mose yabahaye umuhango wo gukeba, (icyakora ntiwakomotse kuri Mose, ahubwo wakomotse kuri ba sokuruza banyu), ndetse mukeba abantu no ku isabato.

Yohana 7:23

Ubwo umuntu akebwa ku isabato ngo amategeko ya Mose atazirurwa, none kuki mundakarira kuko nakijije umubiri w'umuntu wose ku isabato?

Yohana 7:24

Mwe guca imanza ku bigaragara gusa, ahubwo muce imanza z'ukuri.”

Yohana 7:25

Nuko bamwe mu b'i Yerusalemu barabazanya bati “Uwo bashaka kwica si uyu?

Yohana 7:26

Nyamara dore aravugira ku mugaragaro ko ari nta cyo bamugira! Mbese harya, ni ukuri koko abakuru bacu bemeye ko uyu ari we Kristo?

Yohana 7:27

Uyu tuzi aho yaturutse, ariko Kristo naza nta wuzamenya aho yaturutse.”

Yohana 7:28

Nuko Yesu avuga cyane yigishiriza mu rusengero ati “Jyewe muranzi n'aho naturutse murahazi, ariko sinaje ku bwanjye, ahubwo Iyantumye ni iy'ukuri, iyo mutazi.

Yohana 7:29

Nyamara jyewe ndayizi kuko navuye kuri yo, kandi ari yo yantumye.”

Yohana 7:30

Nuko bashaka kumufata ariko ntihagira ubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora.

Yohana 7:31

Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati “Harya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?”

Yohana 7:32

Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugira mu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n'Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate.

Yohana 7:33

Yesu aherako aravuga ati “Hasigaye umwanya muto nkiri kumwe namwe, hanyuma nkajya ku wantumye.

Yohana 7:34

Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo.”

Yohana 7:35

Nuko Abayuda baravugana bati “Mbese uyu agiye kujya he, aho tutazamubona? Aho ntagiye kujya mu batataniye mu Bagiriki akaba ari bo yigisha?

Yohana 7:36

Iryo jambo avuze ni iriki ngo ‘Muzanshaka mwe kumbona’, kandi ngo ‘Aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo?’ ”

Yohana 7:37

Nuko ku munsi uheruka w'iyo minsi mikuru, ari wo munsi uruta iyindi, Yesu arahagarara avuga cyane ati “Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe.

Yohana 7:38

Unyizera, imigezi y'amazi y'ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk'uko ibyanditswe bivuga.”

Yohana 7:39

Ibyo yabivuze yerekeje ku Mwuka Wera, uwo abamwizera bendaga guhabwa, ariko ubwo Umwuka yari ataraza kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe.

Yohana 7:40

Bamwe muri rubanda bumvise ayo magambo baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi.”

Yohana 7:41

Abandi bati “Uyu ni we Kristo.” Ariko abandi bati “Mbese Kristo aturuka i Galilaya?

Yohana 7:42

Ibyanditswe ntibivuga ngo Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi, aturuke i Betelehemu, ikirorero Dawidi yarimo?”

Yohana 7:43

Nuko abantu baramupfa.

Yohana 7:44

Bamwe muri bo bashaka kumufata ariko ntihagira n'umukoza urutoki.

Yohana 7:45

Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n'Abafarisayo. Na bo barababaza bati “Mubujijwe n'iki kumuzana?”

Yohana 7:46

Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.”

Yohana 7:47

Abafarisayo barabasubiza bati “Mbese namwe mwayobejwe?

Yohana 7:48

Hari umuntu n'umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye?

Yohana 7:49

Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.”

Yohana 7:50

Nikodemo, wa wundi wigeze gusanga Yesu kera, kandi wari umwe wo muri bo arababaza ati

Yohana 7:51

“Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?”

Yohana 7:52

Baramusubiza bati “Mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.” [

Yohana 7:53

Barataha, umuntu wese ajya iwe.