Yohana 6

71 verses

Yohana 6:1

Hanyuma y'ibyo Yesu ajya hakurya y'Inyanja y'i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya.

Yohana 6:2

Iteraniro ry'abantu benshi riramukurikira, kuko babonye ibimenyetso yakoreye abarwayi.

Yohana 6:3

Yesu azamuka umusozi yicaranayo n'abigishwa be.

Yohana 6:4

Ubwo Pasika, iminsi mikuru y'Abayuda, yendaga gusohora.

Yohana 6:5

Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?”

Yohana 6:6

Icyatumye amubaza atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.

Yohana 6:7

Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.”

Yohana 6:8

Umwe mu bigishwa be, ari we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati

Yohana 6:9

“Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y'ingano, n'ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”

Yohana 6:10

Yesu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ubwatsi bwinshi, nuko abagabo baricara, bari nk'ibihumbi bitanu.

Yohana 6:11

Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n'ifi na zo azigenza atyo nk'uko bazishakaga.

Yohana 6:12

Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati “Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.”

Yohana 6:13

Barateranya buzuza intonga cumi n'ebyiri z'ubuvungukira bwa ya mitsima itanu y'ingano, ubwo abariye bashigaje.

Yohana 6:14

Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati “Ni ukuri uyu ni we wa muhanuzi wari ukwiriye kuza mu isi.”

Yohana 6:15

Yesu amenye yuko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike, arabiyufūra asubira ku musozi wenyine.

Yohana 6:16

Bugorobye abigishwa be baramanuka bajya ku nyanja.

Yohana 6:17

Bikira mu bwato, bambuka inyanja bagana i Kaperinawumu. Bwari bwije kandi na Yesu atarabageraho,

Yohana 6:18

inyanja ihindurizwa n'umuyaga mwinshi uhuha.

Yohana 6:19

Bamaze kuvugama sitadiyo makumyabiri n'eshanu cyangwa mirongo itatu, babona Yesu agendesha amaguru hejuru y'inyanja. Ageze bugufi bw'ubwato baratinya.

Yohana 6:20

Ariko arababwira ati “Ni jye; mwitinya.”

Yohana 6:21

Baherako bemera ko ajya mu bwato, uwo mwanya bugera imusozi aho bajyaga.

Yohana 6:22

Bukeye bwaho iteraniro ry'abantu benshi ryari rihagaze hakurya y'inyanja, bamenya yuko hari ubwato bumwe gusa kandi ko Yesu atīkiranye n'abigishwa be muri bwo, ahubwo ko bagiye bonyine ubwabo.

Yohana 6:23

Nuko ayandi mato avuye i Tiberiya amaze kwambuka, afata bugufi bw'aho barīriye ya mitsima, Umwami Yesu amaze kuyishimira.

Yohana 6:24

Nuko abo bantu babonye ko Yesu n'abigishwa be badahari, bikira muri ayo mato ubwabo bajya i Kaperinawumu kumushakirayo.

Yohana 6:25

Bamubonye hakurya y'inyanja baramubaza bati “Mwigisha, waje hano ryari?”

Yohana 6:26

Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga.

Yohana 6:27

Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”

Yohana 6:28

Baramubaza bati “Tugire dute ngo dukore imirimo y'Imana?”

Yohana 6:29

Arabasubiza ati “Umurimo w'Imana nguyu: ni uko mwizera uwo yatumye.”

Yohana 6:30

Baramubaza bati “Urakora kimenyetso ki ngo tukirebe tukwizere? Icyo wakora ni iki?

Yohana 6:31

Ba sogokuruza bacu barīraga manu mu butayu, nk'uko byanditswe ngo ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mu ijuru.’ ”

Yohana 6:32

Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Mose atari we wabahaye umutsima uvuye mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umutsima w'ukuri uvuye mu ijuru.

Yohana 6:33

Kuko umutsima w'Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo.”

Yohana 6:34

Baramubwira bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.”

Yohana 6:35

Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w'ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n'unyizera ntabwo azagira inyota na hato.

Yohana 6:36

Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.

Yohana 6:37

Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.

Yohana 6:38

Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka,

Yohana 6:39

kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w'imperuka.

Yohana 6:40

Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka.”

Yohana 6:41

Nuko Abayuda baramwitotombera kuko yavuze ati “Ni jye mutsima wavuye mu ijuru.”

Yohana 6:42

Bati “Uyu si we Yesu mwene Yosefu, ntituzi se na nyina? Ni iki gituma avuga ko yavuye mu ijuru?”

Yohana 6:43

Yesu arabasubiza ati “Mwe kwitotomba.

Yohana 6:44

Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka.

Yohana 6:45

Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.

Yohana 6:46

Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.

Yohana 6:47

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwizera ari we ufite ubugingo buhoraho.

Yohana 6:48

Ni jye mutsima w'ubugingo.

Yohana 6:49

Ba sekuruza wanyu barīraga manu mu butayu, nyamara barapfuye.

Yohana 6:50

Uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru, kugira ngo umuntu uwurya ye gupfa.

Yohana 6:51

Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru. Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw'abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.”

Yohana 6:52

Abayuda bajya impaka bati “Mbese uyu yabasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”

Yohana 6:53

Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko nimutarya umubiri w'Umwana w'umuntu, ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo muba mufite muri mwe.

Yohana 6:54

Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka,

Yohana 6:55

kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by'ukuri, n'amaraso yanjye ari ibyokunywa by'ukuri.

Yohana 6:56

Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we.

Yohana 6:57

Nk'uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.

Yohana 6:58

Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk'uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.”

Yohana 6:59

Ibyo yabivugiye mu isinagogi, yigishiriza i Kaperinawumu.

Yohana 6:60

Nuko benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati “Iryo jambo rirakomeye, ushobora kuryihanganira ni nde?”

Yohana 6:61

Yesu amenya mu mutima we yuko abigishwa be babyitotombeye, arababaza ati “Mbese ibyo bibabereye igisitaza?

Yohana 6:62

None mwabona Umwana w'umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere byamera bite?

Yohana 6:63

Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,

Yohana 6:64

ariko hariho bamwe muri mwe batizera.” (Kuko uhereye mbere na mbere Yesu yari azi abatizera abo ari bo, n'uzamugambanira uwo ari we.)

Yohana 6:65

Nuko aravuga ati “Ni cyo cyatumye mbabwira yuko hatariho ubasha kuza aho ndi, keretse abihawe na Data.”

Yohana 6:66

Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana na we.

Yohana 6:67

Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati “Kandi namwe murashaka kugenda?”

Yohana 6:68

Simoni Petero aramusubiza ati “Databuja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho,

Yohana 6:69

natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w'Imana?”

Yohana 6:70

Yesu arabasubiza ati “Mbese si jye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore umwe muri mwe ni umwanzi.”

Yohana 6:71

Uwo yavugaga ni Yuda Isikariyota mwene Simoni kuko ari we wari ugiye kuzamugambanira, ari umwe muri abo cumi na babiri.