Yohana 9

41 verses

Yohana 9:1

Akigenda abona umuntu wavutse ari impumyi.

Yohana 9:2

Abigishwa baramubaza bati “Mwigisha, ni nde wakoze icyaha, ni uyu cyangwa ni ababyeyi be ko yavutse ari impumyi?”

Yohana 9:3

Yesu arabasubiza ati “Uyu nta cyaha yakoze cyangwa ababyeyi be, ahubwo ni ukugira ngo imirimo y'Imana yerekanirwe muri we.

Yohana 9:4

Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.

Yohana 9:5

Nkiri mu isi ndi umucyo w'isi.”

Yohana 9:6

Amaze kuvuga atyo acira amacandwe hasi, ayatobesha akondo akamusīga ku maso,

Yohana 9:7

aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.

Yohana 9:8

Abaturanyi be n'abamubonaga kera ahora asabiriza barabazanya bati “Uyu si we wicaraga asabiriza?”

Yohana 9:9

Bamwe bati “Ni we.” Abandi bati “Si we, icyakora asa na we.” Na we arabasubiza ati “Ni jye.”

Yohana 9:10

Baramubaza bati “Mbese wahumutse ute?”

Yohana 9:11

Arabasubiza ati “Wa muntu witwa Yesu yatobye akondo, akansīga ku maso arambwira ati ‘Jya i Silowamu wiyuhagire.’ Nuko ndagenda ndiyuhagira, ndahumuka.”

Yohana 9:12

Baramubaza bati “Ari hehe?” Ati “Simbizi.”

Yohana 9:13

Uwari impumyi bamushyira Abafarisayo.

Yohana 9:14

Kandi ubwo hari ku munsi w'isabato, uwo Yesu yatobeyemo akondo akamuhumūra.

Yohana 9:15

Nuko Abafarisayo na bo bongera kumubaza uko yahumutse. Arababwira ati “Yansīze akondo ku maso, ndiyuhagira ndahumuka.”

Yohana 9:16

Bamwe mu Bafarisayo baravuga bati “Uwo muntu si uw'Imana kuko ataziririza isabato.” Abandi bati “Umunyabyaha yabasha ate gukora ibimenyetso bingana bityo?” Baramupfa.

Yohana 9:17

Nuko bongera kubaza uwari impumyi bati “Ku bwawe umuvugaho iki ubwo yaguhumūye?” Ati “Ni umuhanuzi.”

Yohana 9:18

Ariko Abayuda ntibemera yuko yari impumyi agahumuka, kugeza aho bamariye guhamagara ababyeyi b'uwahumutse.

Yohana 9:19

Barababaza bati “Uyu ni umwana wanyu muvuga ko yavutse ari impumyi. None yahumuwe n'iki?”

Yohana 9:20

Ababyeyi be barabasubiza bati “Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi.

Yohana 9:21

None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n'uwamuhumūye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni umugabo mukuru arivugira.”

Yohana 9:22

Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi.

Yohana 9:23

Ni cyo cyatumye ababyeyi be bavuga bati “Ni umugabo mukuru nimumwibarize.”

Yohana 9:24

Nuko rero uwari impumyi bamuhamagara ubwa kabiri, baramubwira bati “Shima Imana, twebwe tuzi yuko uwo muntu ari umunyabyaha.”

Yohana 9:25

Na we arabasubiza ati “Niba ari umunyabyaha simbizi, icyo nzi ni kimwe, ni uko nari impumyi none nkaba ndeba.”

Yohana 9:26

Baramubaza bati “Yakugenjeje ate? Yaguhumūye ate?”

Yohana 9:27

Arabasubiza ati “Maze kubibabwira ntimwabyumva. Icyo mushakira kubyumva ubwa kabiri ni iki? Mbese namwe murashaka kuba abigishwa be?”

Yohana 9:28

Baramutuka baramubwira bati “Ni wowe mwigishwa we, ariko twebweho turi abigishwa ba Mose.

Yohana 9:29

Tuzi yuko Imana yavuganye na Mose, ariko uwo muntu ntituzi aho yaturutse.”

Yohana 9:30

Arabasubiza ati “Iri ni ishyano, ko mutazi aho yaturutse kandi ari we wampumuye!

Yohana 9:31

Tuzi yuko Imana itumva abanyabyaha, ariko uyubaha agakora ibyo ishaka, uwo ni we yumva.

Yohana 9:32

Uhereye kera kose, ntihari haboneka umuntu wahumuye uwavutse ari impumyi.

Yohana 9:33

Uwo muntu iyaba atavuye ku Mana, nta cyo yabashije gukora.”

Yohana 9:34

Baramusubiza bati “Wowe wavukiye mu byaha bisa, ni wowe utwigisha?” Bamusunikira hanze.

Yohana 9:35

Yesu yumvise yuko bamusunikiye hanze aramushaka, amubonye aramubaza ati “Mbese wizeye Umwana w'Imana?”

Yohana 9:36

Na we aramusubiza ati “Databuja, ni nde nkamwizera?”

Yohana 9:37

Yesu aramubwira ati “Wamubonye, kandi ni we muvugana.”

Yohana 9:38

Na we aramubwira ati “Databuja, ndizeye.” Aramupfukamira.

Yohana 9:39

Yesu aravuga ati “Nazanywe muri iyi si no guca amateka ngo abatabona barebe, n'ababona bahume.”

Yohana 9:40

Abafarisayo bamwe bari kumwe na we bumvise ibyo baramubaza bati “Mbese natwe turi impumyi?”

Yohana 9:41

Yesu arababwira ati “Iyo muba impumyi nta cyaha muba mufite, ariko none kuko muvuga yuko mureba, icyaha cyanyu gihoraho.”