Yohana 10

42 verses

Yohana 10:1

“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi.

Yohana 10:2

Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w'intama.

Yohana 10:3

Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.

Yohana 10:4

Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.

Yohana 10:5

Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi.”

Yohana 10:6

Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye.

Yohana 10:7

Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama.

Yohana 10:8

Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise.

Yohana 10:9

Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.

Yohana 10:10

Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.

Yohana 10:11

“Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze,

Yohana 10:12

ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya.

Yohana 10:13

Kuko ari uw'ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama.

Yohana 10:14

Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya

Yohana 10:15

nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.

Yohana 10:16

Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.

Yohana 10:17

“Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane.

Yohana 10:18

Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.”

Yohana 10:19

Abayuda bongera kumupfa ku bw'ayo magambo.

Yohana 10:20

Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?”

Yohana 10:21

Abandi bati “Ayo magambo si ay'utewe na dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumūra impumyi?”

Yohana 10:22

Icyo gihe hari umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k'urusengero rw'i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y'imbeho.

Yohana 10:23

Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo.

Yohana 10:24

Abayuda baramugota baramubaza bati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.”

Yohana 10:25

Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n'imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya.

Yohana 10:26

Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye.

Yohana 10:27

Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.

Yohana 10:28

Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye.

Yohana 10:29

Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data.

Yohana 10:30

Jyewe na Data turi umwe.”

Yohana 10:31

Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere.

Yohana 10:32

Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?”

Yohana 10:33

Abayuda baramusubiza bati “Ku bw'imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”

Yohana 10:34

Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’?

Yohana 10:35

Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,

Yohana 10:36

mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w'Imana’?

Yohana 10:37

Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.

Yohana 10:38

Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”

Yohana 10:39

Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.

Yohana 10:40

Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo.

Yohana 10:41

Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby'ukuri byose.”

Yohana 10:42

Benshi bamwizererayo.