Yobu 10

22 verses

Yobu 10:1

“Umutima wanjye urembejwe n'amagara yanjye, Ntabwo nzibuza gutaka, Nzavuga mbitewe n'umubabaro wo mu mutima wanjye.

Yobu 10:2

Nzabwira Imana nti ‘Winciraho iteka, Menyesha igituma umburanya.’

Yobu 10:3

Mbese unezezwa no kubonerana, Kugira ngo uhinyure umurimo w'amaboko yawe, Ugakēra imigambi y'inkozi z'ibibi?

Yobu 10:4

Mbese ufite amaso y'umubiri? Cyangwa se ureba nk'uko umuntu areba?

Yobu 10:5

Aho iminsi yawe ingana n'iy'umuntu, Cyangwa imyaka yawe ihwanye n'iminsi ye,

Yobu 10:6

Bituma ubaririza igicumuro cyanjye, Ukagenzura icyaha cyanjye,

Yobu 10:7

Kandi uzi ko ntari umunyabyaha, Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe?

Yobu 10:8

“Amaboko yawe ni yo yambumbye, Akaringaniza imyanya y'umubiri wanjye yose, None uranyishe.

Yobu 10:9

Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbye nk'ibumba, None se ugiye kunsubiza mu mukungugu?

Yobu 10:10

Mbese ntiwansutse nk'amata, Ukamvuza nk'urukoko?

Yobu 10:11

Wanyambitse uruhu n'inyama, Umbumbana n'amagufwa n'imitsi.

Yobu 10:12

Wampaye ubugingo ungirira n'imbabazi, Kungenderera kwawe ni ko kwandemye umutima.

Yobu 10:13

Nyamara wahishe ibyo mu mutima wawe, Kandi nzi ko ubifite.

Yobu 10:14

Iyo ncumuye uranyitegereza, Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye.

Yobu 10:15

Niba ndi inkozi y'ibibi ngushije ishyano, Kandi niba ndi umukiranutsi, nabwo sinakwegura umutwe. Nuko nuzuwemo n'igisuzuguriro, Nkareba umubabaro wanjye.

Yobu 10:16

Kandi neguye umutwe wampīga nk'intare, Maze ukongera kunyiyereka, ukambera amayoberane.

Yobu 10:17

Ukazana abandi bahamya bo kumpamya, Ukangwizaho uburakari bwawe, Ibyanjye ni uguhora bihinduka hakaza intambara.

Yobu 10:18

“None se ni iki cyatumye umvana mu nda ya mama? Mba narahejeje umwuka ntihagire umbona,

Yobu 10:19

Nkaba narabaye nk'utigeze kubaho, Ngahambwa nkiva mu nda ya mama.

Yobu 10:20

Mbese iminsi yanjye si mike? Nuko rekera aho unyorohere, kugira ngo mpumeke ho hato,

Yobu 10:21

Ntarajya aho ntazagaruka ukundi, Mu gihugu cy'umwijima n'icy'igicucu cy'urupfu,

Yobu 10:22

Igihugu kirimo umwijima w'icuraburindi, Icy'igicucu cy'urupfu gicuze icyuna, Aho umucyo umeze nk'igicuku.”