Yobu 11

20 verses

Yobu 11:1

Maze Zofari w'Umunāmati arasubiza ati

Yobu 11:2

“Mbese amagambo y'amakabya ntakwiriye gusubizwa? Umuntu yatsindishirizwa n'uko ari imvuganyi?

Yobu 11:3

Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe? Igihe usuzugura nta wagukoza isoni?

Yobu 11:4

Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye, Ndi intungane mu maso yawe.’

Yobu 11:5

Ariko icyampa Imana ikavuga, Ikakubumburiraho iminwa yayo,

Yobu 11:6

Ikakwereka ibihishwe by'ubwenge, Bukoresha uburyo bwinshi. Noneho umenye yuko Imana itaguhannye, Nk'uko ibyaha byawe bikwiriye.

Yobu 11:7

“Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya? Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza?

Yobu 11:8

Biri hejuru nk'ijuru, wabigira ute? Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute?

Yobu 11:9

Urugero rwabyo rusumba isi, N'ubugari bwabyo buruta inyanja.

Yobu 11:10

Iyo ihise igakinga, igatumira abantu kujya mu rubanza, Ni nde wabasha kuyibuza?

Yobu 11:11

Kuko itayobewe abantu b'ubusa, Ibona n'ibigoryi, Mbese yabyirengagiza?

Yobu 11:12

Ariko umuntu w'ubusa abura ubwenge, Ni ukuri umuntu avuka nk'inyana y'imparage.

Yobu 11:13

“Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko,

Yobu 11:14

Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure, Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe.

Yobu 11:15

Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga, Uzakomera kandi ntabwo uzatinya,

Yobu 11:16

Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, Uzawibuka nk'amazi amaze gutemba.

Yobu 11:17

Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y'ihangu, Naho haba umwijima hazatambika umuseke.

Yobu 11:18

Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro, Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro.

Yobu 11:19

Uzaryama he kugira ugutera ubwoba, Ni ukuri benshi bazaguhakwaho.

Yobu 11:20

Ariko amaso y'abanyabyaha aziheba, Kandi ntibazabona aho guhungira, N'ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.”