Yobu 23

17 verses

Yobu 23:1

Maze Yobu arasubiza ati

Yobu 23:2

“Na n'ubu kuganya kwanjye kumeze nk'ubugome, Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye.

Yobu 23:3

Iyaba nari nzi aho nyibona, Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,

Yobu 23:4

Nayitangirira urubanza rwanjye rwose, Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira,

Yobu 23:5

Nkamenya amagambo yansubiza, Kandi nkumva icyo yambwira.

Yobu 23:6

Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi? Oya ahubwo yanyitaho.

Yobu 23:7

Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo, Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose.

Yobu 23:8

“Dore nigira imbere ariko ntihari, Nasubiza inyuma nkayibura.

Yobu 23:9

Mu kuboko kw'ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi, Yihisha mu kuboko kw'iburyo kugira ngo ntayibona.

Yobu 23:10

Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk'izahabu.

Yobu 23:11

Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo, Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.

Yobu 23:12

Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye.

Yobu 23:13

“Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza? Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora.

Yobu 23:14

Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe, Ndetse ifite n'ibimeze nk'ibyo byinshi.

Yobu 23:15

Ni cyo gituma nkurwa umutima n'uko ndi imbere yayo, Iyo ntekereje ndayitinya.

Yobu 23:16

Imana yihebesheje umutima wanjye, N'Ishoborabyose yanteye imidugararo.

Yobu 23:17

Ni ibyo bimbabaza si umwijima,