Yobu 22

30 verses

Yobu 22:1

Maze Elifazi w'Umutemani arasubiza ati

Yobu 22:2

“Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.

Yobu 22:3

Mbese Ishoborabyose inezezwa n'uko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?

Yobu 22:4

Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha?

Yobu 22:5

Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero.

Yobu 22:6

Kuko wajyanye ingwate z'abo muva inda imwe ku busa, Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro.

Yobu 22:7

Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa, Kandi umushonji wamwimye ibyokurya.

Yobu 22:8

Ariko ukomeye we yagiraga igihugu, Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo.

Yobu 22:9

Abapfakazi wabagenzaga ubusa, N'amaboko y'impfubyi akavunagurwa.

Yobu 22:10

Ni cyo gituma imitego ikugose, N'ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima.

Yobu 22:11

N'umwijima na wo urakugose ukubuza kubona, Kandi amazi menshi akurenzeho.

Yobu 22:12

“Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru? Kandi dore umutwe w'inyenyeri uko ziri kure.

Yobu 22:13

Nawe ukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’ Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima w'icuraburindi?

Yobu 22:14

Uti ‘Ibicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo, Biyibuza kureba, Kandi iratambagira ku gisenge cy'ijuru.’

Yobu 22:15

“Mbese uzakomeza inzira ya kera, Iyo abanyabyaha banyuzemo?

Yobu 22:16

Bakuweho igihe cyabo kitaragera, Urufatiro rwabo rutemba nk'umugezi.

Yobu 22:17

Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’ Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’

Yobu 22:18

Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, Ariko imigambi y'inkozi z'ibibi imba kure.

Yobu 22:19

Abakiranutsi barabireba bakishima Kandi abatariho urubanza barabaseka.

Yobu 22:20

Bati ‘Ni ukuri abari baduhagurukiye bararimbuwe, Kandi abasigaye babo batsembwe n'umuriro.’

Yobu 22:21

“Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro, Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho.

Yobu 22:22

Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo, N'amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe.

Yobu 22:23

Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure y'urugo rwawe uzakomera.

Yobu 22:24

Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu, N'izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo,

Yobu 22:25

Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi, N'ifeza y'igiciro cyinshi.

Yobu 22:26

Ni bwo uzishimira Ishoborabyose, Ukerekeza amaso yawe ku Mana.

Yobu 22:27

Uzayisaba na yo izakumvira, Kandi uzahigura imihigo yawe.

Yobu 22:28

Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka, Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe.

Yobu 22:29

Nibakugusha uzavuga uti ‘Hariho ikimbyutsa.’ Kandi uwicisha bugufi izamukiza,

Yobu 22:30

Ndetse izarokora n'uriho urubanza, Ni ukuri azakizwa no kubonera kw'amaboko yawe.”