Yobu 25

6 verses

Yobu 25:1

Maze Biludadi w'Umushuhi arasubiza ati

Yobu 25:2

“Ubutware n'igitinyiro ni iby'Imana, Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.

Yobu 25:3

Mbese imitwe y'ingabo zayo irabarika? Kandi utamurikirwa n'umucyo wayo ni nde?

Yobu 25:4

Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y'Imana? Cyangwa uwabyawe n'umugore yabasha ate kuba intungane?

Yobu 25:5

Dore ndetse n'ukwezi ntikumurika, N'inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,

Yobu 25:6

Nkanswe umuntu w'inyo gusa, N'umwana w'umuntu w'umunyorogoto!”